Image default
Abantu

Mukeshabatware Dismas yitabye Imana

Umukinnyi w’Ikinamico, akaba n’ikirangirire mu kwamamaza , Mukeshabatware Dismas, yitabye Imana kuri uyu wa Gatatu tariki ya 30 Kamena 2021 azize uburwayi.  

Inshuti ze za hafi ndetse na bamwe mubo mu muryango we babwiye IRIBA NEWS ko Mukeshabatware yazize indwara y’umutima, akaba yari arwariye mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal.

Nyakwigendera asize abana barindwi yabyaranye na Mukakarangwa Marie Hélène witabye Imana mu 2017.

Mukeshabatware Dismas ni muntu ki ?

Mukeshabatware yavutse mu 1950 avukira mu Karere ka Nyaruguru, kuri ubu mu Murenge wa Kivu, akaba yitabye Imana afite imyaka 71 y’amavuko.

Yatangiye amashuri 1957 iwabo ku ivuko, icyo gihe hari muri Komini Ruheru, akomereza ayisumbuye kuri Saint André i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali.

Mukeshabatware yabaye umusirikare nyuma yo kwiga mu ishuri ry’abasirikare bato ryitwaga ESO ‘Ecole de sous-officiers’ avamo afite ipeti rya Sergeant yenda kuba Premier Sergeant. Amashuri ye yakomereje mu Bubuligi nyuma yo guhabwa Buruse yo kujya kwiga ibyo gukora mu macapiro.

Nyakwigendera Mukeshabatware

Mu 1967 yagiye gukorera  Imprimerie ya Gisirikare kugeza mu mwaka 1970 mbere yo kwimukira mu yahoze ari Orinfor.

Yabaye umukinnyi w’ikinamico, mu Itorero Indamutsa za Orinfor ari we uritangije afatanyije na Sebanani André, Depite Byabarumwanzi Franéois n’umugore we Mukandengo Athanasie, Baganize Elphasie n’abandi. Yamenyekanye cyane kandi mu murimo wo kwamamaza Imvaho nshya n’ibindi bikorwa bitandukanye, si ibi gusa kandi kuko yanabaye umukinnyi wa Filime, iyo yamenyekanyemo cyane ni iyitwa Mbirikanyi.

Yakoze muri imprimerie ya Leta kuva mu myaka ya 1980 kugeza mu myaka ya 2000. Mu bindi bikorwa yamenyekanyemo ni  ibyo gukina ikinamico yatangiye mu myaka yo mu 1984.

Twifashishije amwe mu makuru dukesha Imvaho Nshya

 

Related posts

“Mwahamije ko Umutwaza w’Umutware ari Umumaragishyika iteka” isabukuru nziza Jeannette Kagame

Emma-Marie

Mozambique: Pasiteri yapfuye agerageza kwiyiriza ubusa iminsi 40 nka Yesu

Emma-Marie

Musanze: Abagore bakoraga ‘fromage’ bavuga ko bahombejwe na Covid-19

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar