Image default
Mu mahanga

Canada:Abicwa n’ubushyuhe bukabije bakomeje kwiyongera

Abantu batari bacye bamaze gupfa muri Canada kubera inkubi y’ubushyuhe itunguranye ikomeje kugera ku bipimo bitigeze biba mbere.

Polisi mu gace ka Vancouver kuva ku wa gatanu imaze kugera ku bantu 130 bapfuye bitunguranye. Benshi bari mu zabukuru cyangwa bari bafite izindi ndwara basanganywe.

Bavuga ko ubushyuhe ari impamvu mu zateye izi mfu.

Plus de 130 morts alors que le Canada est tombé sous la température record  | Nouvelles du monde – La bande à Ruquier

BBC yatangaje ko ku wa kabiri, Canada yagize ubushyuhe itigeze igira na rimwe mbere ku munsi wa gatatu yikurikiranywa – ni 49.5C muri Lytton, mu ntara ya British Columbia.

Mbere y’iki cyumweru, ubushyuhe muri iki gihugu bwari butarigera burenga 45C.

Inzobere zivuga ko ihindagurika ry’ikirere rizatuma ubushyuhe n’ubukonje bikomeza kugera ku bipimo bidasanzwe. Mu gihe kandi bigoye gusobanura impamvu imwe itera ubushyuhe bw’isi.

At nearly 116 degrees, the heat in western canada breaks the national record

Biracyekwa ko ubu bushyuhe ari imwe mu mpamvu y’urupfu rw’abantu 65 mu mujyi wa Vancouver, nk’uko polisi ibivuga.

Agace kitwa Burnaby gusa k’uwo mujyi habaruwe abantu bagera kuri 34 bapfuye, mu gihe ahitwa Surrey habaruwe 38.

Steve Addison wo mu gipolisi cyaho ati: “Vancouver nta na rimwe yigeze igira ubushyuhe nk’ubu, kandi mu buryo bubabaje abantu bari gupfa kubera bwo.”

Agace gatoya ka Lytton, ku ntera ya 250Km mu burasirazuba bwa Vancouver, uhatuye witwa Meghan Frandrich avuga ko “bisa n’ibidashoboka” gusohoka hanze.

Yabwiye ikinyamakuru Globe&Mail ati: “Ntiwabyihanganira. Turi kugerageza kuguma mu nzu uko bishoboka kose. Dusanzwe tumenyereye ubushyuhe ariko 30 [dogere] zitandukanye cyane na 47.”

Ikigo gishinzwe iby’ikirere cya Canada cyaburiye ko hashobora kuba ubushyuhe bukabije mu ntara za British Columbia na Alberta, hamwe n’uduce two muri Saskatchewan, Northwest Territories na Manitoba.

Le Canada enregistre la température la plus élevée jamais enregistrée  pendant la vague de chaleur | FR24 News France

David Phillips, umuhanga mu by’ikirere w’ikigo Environment Canada, ati: “Turi gihugu cya kabiri gikonja cyane ku isi kandi kigira urubura kurusha ibindi.

“Ariko si kenshi tuvuga ku kirere gishyushye nk’iki…Dubai ishobora kuba ihehereye kurusha ibyo twe turi kubona ubu.”

Related posts

Imodoka nyinshi z’intambara z’Uburusiya zerekeje i Kyiv

Emma-Marie

Chad: Perezida Idriss Déby yapfuye

Emma-Marie

Uko byifashe muri Thailand aho urumogi ruhingwa rukanacuruzwa ku mugaragaro

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar