Image default
Mu mahanga

Ingabo za Tigray zafashe umujyi

Imirwano ikomeje gutangazwa mu karere ka Amhara ko mu majyaruguru ya Ethiopia – gahana imbibi n’akarere ka Tigray – nyuma yuko mu cyumweru gishize agahenge ko kugira ngo imfashanyo ishobore gutangwa kari kamaze amezi atanu karenzweho.

Ingabo za Tigray ku wa gatandatu zafashe umujyi wa Kobo, nyuma yo gutsinsura zerekeza mu majyepfo hafi y’umupaka.

bere, igisirikare cya Ethiopia cyari cyavuze ko kirimo kuva muri uwo mujyi mu kwirinda ibyago byuko habaho umubare munini w’abapfa.

Abatuye mu mijyi no mu byaro biri hafi aho baganiriye na BBC, bavuga ko imirwano yakomeje mu ruhererekane rw’imisozi miremire iri hafi aho, kandi ko uko ibintu bimeze ubu bishobora guhinduka mu kanya ako ari ko kose.

Imirwano yongeye kubura mu majyaruguru ya Ethiopia nyuma y'amezi yari ashize hari agahenge ko kugira ngo imfashanyo ishobore gutangwa

Hagati aho, abategetsi bo muri Woldia na Dessie – imijyi ibiri minini yo muri Amhara iri hafi y’ako gace – bashyizeho igihe cy’umukwabu hamwe na hamwe mu masaha ya nijoro, aho abaturage basabwa kuba bari mu ngo zabo.

Leta z’uturere zo muri Ethiopia, zirimo na leta y’akarere ka Oromia n’iy’akarere ka Somali mu burasirazuba, zavuze ko zifatanyije n’igisirikare cya Ethiopia n’uturere twa Amhara na Afar turimo kuberamo iyi mirwano yongeye kubura.

Ubwo intambara yari ikaze cyane mu mwaka ushize, uturere dutandukanye twohereje abasirikare ku rugamba.

Ku mbuga nkoranyambaga hari amakuru avuga ko imipaka ya Tigray n’igihugu baturanye cya Eritrea na yo ishobora kongera kwadukamo imirwano.

Getachew Reda, umutegetsi wo ku rwego rwo hejuru muri Tigray, yavuze ko abasirikare ba Ethiopia bo mu mutwe ukorera mu burasirazuba bambutse imipaka kugira ngo bafatanye n’inshuti zabo z’Abanya-Eritrea.

BBC ntiyashoboye kwemeza ibyo bivugwa ku mbuga nkoranyambaga n’ibyo bivugwa na Reda.

Minisitiri w’intebe wa Ethiopia Abiy Ahmed – utaragira ikintu avuga ku mugaragaro kuva imirwano yakongera kubura – yerekeje muri Algeria mu ruzinduko rw’akazi.

@BBC 

Related posts

Jeanne Muvira ukomoka mu Burundi mu baziyamamariza kuyobora u Bufaransa

Emma-Marie

RDC: Itariki y’amatora ya Perezida yamenyekanye

Emma-Marie

Ingabo z’u Burusiya zagose ahari abasirikare barenga 2000 ba Ukraine

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar