Image default
Politike

Prof. Lumumba anenga uburyo Afurika itegura abayobozi b’ejo hazaza

Umunyamategeko akaba n’impuguke mu mateka n’imiyoborere muri Afurika, Prof. PLO Lumumba, yagaragaje impungenge ku buryo uburezi bw’Abanyafurika bugitegurwa ahanini hashingiwe kuri gahunda zashyizweho n’ibihugu by’amahanga, nyamara ababuhawe ari bo baba bitezweho kuzayobora Afurika.

Prof. Lumumba yabigarutseho mu kiganiro yatanze mu nama mpuzamahanga yateguwe na African School of Governance (ASG), aho yavuze ko impinduka Afurika ikeneye zidashobora gushingira gusa ku guhindura imyumvire, ahubwo zigomba gutangirira ku gusobanukirwa neza ibibazo Umugabane ufite uyu munsi.

Yagaragaje ko Afurika igihanganye n’ibibazo birimo intambara, inzara, ubukene n’izindi mbogamizi zibangamiye iterambere ry’abaturage bayo.

Yagize ati: “Ubu tuvugana, hari intambara zitari munsi ya 16 hirya no hino muri Afurika, kandi hafi 50% by’Abanyafurika bahura n’ikibazo cy’inzara.”

Prof. Lumumba yanenze kandi uburyo Afurika ikomeza gukora inama nyinshi zigafata imyanzuro ikomeye, ariko rimwe na rimwe igashyirwa mu bikorwa ku rwego rudahagije. Yatanze urugero kuri gahunda y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe y’Icyerekezo 2063, avuga ko imigambi nk’iyi ikwiye kujyana n’ibikorwa bifatika kandi bigatangira hakiri kare.

Yavuze ko ikibazo gikomeye kiri mu burezi, aho n’ibihugu byo mu muryango umwe bikigisha gahunda zitandukanye cyane.

Yatanze urugero ku Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), ugizwe n’u Rwanda, Kenya, Uganda, Tanzania, u Burundi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Sudani y’Epfo na Somalia. Nubwo hakunze kuvugwa ibyo guhuza uburezi, yavuze ko gahunda z’amasomo zigishwa muri ibyo bihugu zikiri kure yo guhuzwa.

“Abazayobora Afurika barategurirwa ahandi”

Prof. Lumumba yavuze ko kimwe mu bibazo Afurika ikwiye kwitondera ari icy’abana n’urubyiruko biga muri gahunda z’uburezi zateguwe n’ibihugu by’amahanga, nyuma bakazagaruka ku Mugabane ari bo bayobozi bawo.

Yagaragaje ko bamwe biga muri gahunda zishingiye ku burezi bw’u Bwongereza, abandi bakiga izishingiye ku bw’u Bufaransa, ku buryo bishobora kugira uruhare mu buryo babona Afurika n’ibibazo byayo.

Yavuze ko hari n’abarangiza kwiga hanze bakagira imitungo n’ubuzima bwabo mu mijyi nka Paris n’ahandi, ku buryo Afurika ishobora kurangira bayifata nk’ahantu ho gukorera no gushakira inyungu, aho kuyibona nk’ahantu bagomba kubaka no guteza imbere.

Prof. Lumumba yavuze ko ari yo mpamvu Afurika ikwiye gutangira guha abakiri bato inshingano zo kubaka ejo hazaza h’Umugabane, aho gutegereza imyaka iri imbere.

Yagize ati: “Icyo cyerekezo muvuga cya 2063, icyo gihe kimwe cya kabiri cy’abari hano kizaba cyarapfuye. Ni yo mpamvu ari byiza guha inkoni abakiri bato, kandi bigakorwa ubu.”

Yasabye kandi ko imyanzuro n’ibitekerezo bitangirwa mu nama zikomeye bitarangirana n’inama, ahubwo hashyirwaho uburyo bwo kubikurikirana no kureba niba byashyizwe mu bikorwa.

Ati: “Ntimugasabe abantu kuba beza no gukora neza, ahubwo mwebwe ubwanyu nimube beza kandi mukore ibyiza.”

Prof. Lumumba yavuze ko hari ibigo bya Pan-African bigamije gutegura urubyiruko rw’Abanyafurika no kurufasha kugira imyumvire ishingiye ku nyungu n’iterambere ry’Umugabane.

Yagaragaje kandi ko atinya kunenga cyangwa kugira inama abayobozi b’ibihugu bya Afurika igihe abona hari ibikwiye gukosorwa.

Avuga ko akunda kubandikira amabaruwa, bamwe bakamusubiza abandi ntibamusubize, ariko intego ye ikaba ari ukubagezaho ubutumwa bushobora gutuma batekereza ku byo bakwiye guhindura.

Yabigereranyije n’amabaruwa Intumwa Pawulo yandikiraga Abakorinto, agira ati: “Niba uri Umukirisitu, wabonye amabaruwa Pawulo yandikiye Abakorinto, ariko se wigeze ubona aho Abakorinto banditse basubiza Pawulo? Nanjye amabaruwa yanjye ku bayobozi b’ibihugu ni uko ameze.”

Related posts

“Nazatora itegeko rigena umubare fatizo w’abafite ubumuga bari mu nzego zifata ibyemezo” Gato Damien

EDITORIAL

Perezida Kagame yavuze ko umushyikirano udakwiye kuba umugenzo

EDITORIAL

Ibihugu 5 bya EAC byiyemeje gushyiraho ingabo zihuriweho

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar