Image default
Iyobokamana

Abayislamu batangiye igisibo cya Ramadhan

Umuryango w’Abayislamu mu Rwanda (RMC) watangaje ko guhera kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Mata 2021, Abayisilamu hirya no hino ku Isi barimo n’abo mu Rwanda batangira igisibo gitagatifu cya Ramadhan.

Mu itangazo ririho umukono wa Mufti w’ u Rwanda Sheikh Salim Hitimana rivuga ko “Abayislamu bose n’Abanyarwanda muri rusange ko igisibo cy’ukwezi gutagatifu kwa Ramadhan kizatangira ejo ku wa Kabiri tariki 13 Mata 2021.” Abayislamu bose bifurijwe kuzagira igisibo cyuje umugisha.

Igisibo cya Ramadhan ni ukwezi gutagatifu ku bayislamu aho bahurira mu masengesho, bakiyiriza, bagasangira amafunguro ku mugoroba ariko nako bakora ibikorwa by’urukundo ku bantu batandukanye.

Abayislamu kandi bariyiza kuva izuba rirashe kugeza rirenze. Bicisha bugufi bakihana ibyaha, bakegera kandi bakiyunga na Allah, bongera amasengesho bakegera Imana kurushaho bakabikora bigomwa bimwe mu byo bakunda. Aba Islam bizera ko igisibo cya Ramadhan ari itegeko Imana yahaye abayemera ibicishije ku ntumwa ya yo Muhamadi.

Abayislamu batangiye gutangira igisibo mu gihe u Rwanda n’Isi bahanganye n’icyorezo cya Covid-19, bakaba basabwa kubahiriza amabwiriza  yo kwirinda iki cyorezo. 

Iriba.news@gmail.com

 

Related posts

Papa Francis agiye gusura Repubulika ya demokarasi ya Congo

EDITORIAL

Inkubiri y’abagore bashaka kuba abapadiri irakomeje

EDITORIAL

Rev. Canon Dr. Antoine Rutayisire ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru asize ubuhamya

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar