Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Rutsiro barataka igihombo batewe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ingufu ‘REG’ kuko ngo cyabangiye kujya bishyuza amafaranga abafatiye ku muyoboro w’amashanyarazi w’ibirometero bitatu biyubakiye wabatwaye miliyoni zisaga 13 z’amafaranga y’u Rwanda .
Ni abaturage 38 bo mu Tugari dutandukanye two mu Murenge wa Gihango, inyandiko bafite igaragaza ko mu mwaka wa 2009 bandikiye icyahoze ari Electrogaz bayisaba ko bagabanyirizwa 50% bya miliyoni zirenga 25 z’amafaranga y’u Rwanda basabwaga ngo bahabwe umuyoboro w’amashanyarazi.
Ubusabe bw’aba baturage bwaje kwemerwa nicyo kigo mu ibaruwa cyabandikiye basabwa kwishyura amafaranga miliyoni icyenda icyarimwe, andi asigaye hagenwa uburyo azishyurwa nuko bagezwaho umuyoboro w’amashanyarazi ufite uburebure bw’ibirometero bitatu, ushyirwaho na ‘transformes’ biguriye.
Bemeza ko bari bagiranye amasezerano n’icyahoze ari Electrogaz ko abandi baturage bazajya bafatira kuri uwo muyoboro bazajya babishyura kugirango bagaruze amafaranga yabo bari batanze.
Ibintu byaje guhinduka igihe Electrogaz iviriyeho igasimbuzwa Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ingufu REG , cyahise gihindura imfabusa ibyo aba baturage bari bumvikanye na Electrogaz.
Umwe muri aba baturage yabwiye Radio Rwanda ati “Amafaranga twagombaga kuyagaruza ku bantu bazajya bafatiraho amashanyarazi. REG yatubwiye ko ibyo ngibyo bitacyemewe gucuruza umuriro nta muturage ukibifitiye uburenganzira.”
Undi ati “Twapanze umushinga twumva ngo ufite inyungu birangije REG itwumvisha ko nta nyungu irimo ko abantu bagomba gucanira ubuntu kandi twebwe twarashoye amafaranga yacu.”
Aba baturage bavuga ko niyo ‘transformes’ biguriye REG yayibatse iyijyana ahandi iyisimbuza indi ntoya kuri yo.
Hari uwavuze ati “Barayijyanye rwose ku mugaragaro batuzanira indi ntoya ifite ingufu nkeya.”
Ikifuzo cy’aba baturage nuko basubizwa amafaranga yose batanze kuri uyu muyoboro nk’uko byanditse mu masezerano bagiranye na Electrogaz.
Umuyobozi wa REG ishami rya Rutsiro, yavuze ko ari mushya iki kibazo atakizi ko bisaba kongera kugikurikirana bundi bushya.
Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Ayinkamiye Emerance, avuga ko iki kibazo bagikurikiranye ndetse ngo bemeranyije n’abaturage ko bagomba guhara amafaranga batanze.
Yagize ati “Icyo gihe babikora byari byemewe ko undi ufatiyeho nawe yishyura, ariko ubu muri gahunda za REG zo gukwirakwiza amashanyarazi ibyo byavuyeho. Ni ikibazo tuzi ariko sinavuga ko gifite ishingiro bityo rero REG akaba ariyo ifite ubwo bubasha bwo kuba yakwirakwiza amashanyarazi.”
Yakomeje ati “Abaturage twarabiganiriye tubyemeranyaho ubwo rero niba babihinduye ikindi kibazo turongera kuganira nabo ariko nta kibazo byakagombye gutera.”
Ku kibazo cya ‘transformes’ ubuyobozi bw’Akarere bugaragaza ko bitewe n’uburyo yari ifite ingufu nyinshi REG yayimuriye ahandi hari hakenewe umuriro mwinshi w’amashanyarazi babazanira indi ifite ingufu zijyanye n’umuriro bakeneye.
Iriba.news@gmail.com