Image default
Mu mahanga

Hinda Déby Itno, umugore wari inkundwakazi kuri nyakwigendera Idriss Déby

Hinda Déby Itno, w’imyaka 41, bivugwa ko ari we wari umugore w’inkundwakazi wa nyakwigendera perezida Idriss Déby wayoboye Tchad imyaka 30.

Hinda Deby Itno, umwe mu bapfakazi ba Perezida Deby

Uyu mugore ni umukobwa w’umudipolomate ukomeye wa Chad, yakoze nk’umunyamabanga wihariye wa Idriss Déby mbere yo kuva kuri uwo mwanya ngo yite ku muryango we yashize witwa Grand Coeur.

Kuko abavandimwe be bakoraga mu biro bya perezida, Hinda yagize ijambo mu gushyiraho abategetsi cyangwa guhindura abagize guverinoma.

HindaDeby Itno, umwe mu bagore ba nyakwigendera Idriss Déby wari inkundwakazi

BBC dukesha iyi nkuru yatangaje ko musaza we, Khoudar Mahamat Acyl, yabaye ‘aide-de-camp’ wa perezida Idriss Déby. Bivugwa ko uyu yari anahari ubwo Déby yakomerekeraga ku rugamba mu gace ka Kanem, mu majyaruguru y’umurwa mukuru N’Djamena.

Abandi basaza be, Hissein Massar Hissein, Mahamat Issa Halikimi na Ahmat Khazali Acyl bagiye baba ba minisitiri, b’ubuzima, ubutabera n’uburezi uko bakurikiranye.

Hinda Déby afite ubwenegihugu bubiri, ubw’Ubufaransa n’ubwa Chad. Ni nako bimeze ku bana be batanu bose bavukiye i Neuilly-sur-Seine, hafi ya Paris. Uyu mugore ngo niwe wahoraga iruhande rw’umugabo we ninawe yasohokanaga mu birori bikomeye no hanze y’igihugu.

Hinda ngo yari afite ijambo rikomeye ku butegetsi bw’umugabo we

Bivugwa ko Hinda yari umuntu w’ijambo rikomeye mu rwego rw’ibitoro rwa Chad. Kuva Chad yaba igihugu gicukura ibitoro mu 2003, uru rwego mu byiciro bitanduaknye rugenzurwa na bene wabo cyangwa aba hafi mu muryango we.

Hinda kandi ni Ambasaderi wihariye w’ishami rya ONU ryo kurwanya SIDA, UNAIDS.

Mu bikorwa byo kwiyamamaza ku matora yabaye tariki 11 z’uku kwezi, Hinda yashishikarije urubyiruko n’abagore gutora umugabo we abicishije mu muryango we yashize.

Iriba.news@gmail.com

Related posts

Ghana: Urukiko rwarekuye abatinganyi 21

EDITORIAL

U Bushinwa: Umwarimukazi waroze abanyeshuri 25 yakatiwe urwo gupfa

Emma-marie

Sudani: Minisitiri w’intebe w’umusivile yasubijwe ubutegetsi

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar