Image default
Mu mahanga

USA: Umugabo yarashe abantu batandatu abasanze mu isabukuru

Umugabo witwaje intwaro yishe abantu batandatu abarashe nawe ariyica ubwo yari abasanze mu birori by’isabukuru muri leta ya Colorado ku cyumweru, nk’uko polisi ibivuga.

Ibi byabereye ku rugo rwimurwa mu gikamyo kinini aho imiryango yari yateraniye ngo yishimire isabukuru.

BBC dukesha iyi nkuru yatangaje ko Polisi yo mu mujyi wa Colorado Springs igira iti: “Ukekwa, umuhungu w’inshuti y’umwe mu bapfuye w’igitsina gore, yatwaye imodoka ajyayo, arinjira atangira kurasa abari muri ibyo birori mbere yo kwiyahura nawe”.

Impamvu yabimuteye ntabwo iramenyekana.

Map

Abishwe ni abantu bakuru, ariko hari n’abana bari muri ibi birori muri iyo kamyo.

Imyirondoro y’abishwe n’uwabateye ntabwo iratangazwa.

Polsi iti: “Iki gikorwa giteye ubwoba cyatumye hapfa abantu bakuru batandatu. Abana bari muri iyo kamyo nta wakomerekejwe n’uyu ukekwa, ubu bari kumwe n’ababo”.

Abapolisi batabaye nyuma yo guhamagarwa ahagana saa sita z’amanywa (saa kumi n’ebyiri ku isaha ngengamasaha,GMT) ku cyumweru.

Itangazo rya polisi rigira riti: “Bahageze, abapolisi babonye abantu bakuru batandatu bapfuye n’umugabo umwe wakomeretse bikomeye wajyanywe kwa muganga nyuma agapfirayo.”

Ukuriye umujyi wa Colorado Spring, John Suthers, yavuze ko ubu bari mu cyunamo cyo kubura abantu no gusengera abakomeretse hamwe n’imiryango yabuze ababo.

Related posts

Umupadiri yateye abasenyeri aside

EDITORIAL

Gbagbo araganira na Perezida Ouattara

EDITORIAL

Cameroon: Abitwaje intwaro bashimuse umukardinali rukumbi w’iki gihugu

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar