Image default
Abantu

Michelle Obama ahangayikishijwe n’ejo hazaza h’abakobwa be

Umugore w’uwahoze ari Perezida wa Leta zunze Ubumwe z’Amerika, Barack Obama, yavuze ko ahangayikishijwe n’ejo hazaza h’abakobwa be kubera ikibazo cy’ ivanguraruhu.

Mu kiganiro kitwa ‘CBS This Morning’ Michelle Obama  yagiranye n’umunyamakuru Gayle King, yavuze ko atewe impungenge n’isi abakobwa be barimo gukuriramo, agaruka ku mfura ye igiye kurangiza kaminuza igatangira kubaho ubuzima rusange.

Yagize ati : “Nari nibagiwe ko uyu mwaka aribwo umwe mu bakobwa banjye azagira imyaka 23 undi 20. Sinzaba nkibita abangavu bazaba babaye inkumi. Ntewe ampungenge n’icyo kiciro bagiyemo .”

Umugore wa Obama yakomeje avuga ko abana be by’umwihariko uw’imfura, Malia Obama witegura kurangiza kaminuza muri uyu mwaka, ashobora kuzahura n’ikibazo cy’ivanguraruhu bikamubabaza.

Yakomeje ati : “Ngomba guhangayikishwa nuko abantu bazafata Malia mu isi azaba agiyemo kubera ibara ry’uruhu rwe.  Nakwishimira kuba mpari nkamenya uko bizagenda ubwo azaba aba mu nzu ya wenyine, ubwo azaba ateze métro, muri iyo si y’abantu bazamwibazaho kubera ko yirabura. Nzishima nadahura n’ibyo bibazo.”

Ibyabaye kuri George Floyd wishwe n’umupolisi w’umuzungu amushinze ivi ku ijosi kugeza ubwo ananirwa guhumeka byahungabanyije cyane Barack Obama, bituma arushaho kugira impungenge z’ejo hazaza h’abana be kubera ikibazo cy’ivanguraruhu kigenda gifata indi ntera muri Amerika.

Iriba.News@gmail.com

 

 

Related posts

Umuturage ucyekwaho kubeshya Perezida Kagame arafunze

EDITORIAL

Bamporiki yemeye ko yakiriye “Indonke”

EDITORIAL

Hakuzimana Abdou Rashid ari mu maboko ya RIB

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar