Image default
Mu mahanga

Zimbabwe: Hari abasabye ko umurambo wa Robert Mugabe utabururwa

Grace Mugabe, umugore w’uwahoze ari Perezida wa Zimbabwe Robert Mugabe, yahamagajwe n’urukiko gakondo (gacaca) ashinjwa kumushyingura “mu buryo butabereye”.

Madamu Grace arimo gushinjwa kurenga ku muco agashyingura uwo wari umugabo we mu rugo rw’umuryango, aho kumushyingura “ahatoranyijwe na benewabo [abo mu muryango we] ndetse na nyina”.

Mu ibaruwa yanditswe n’umushefu (chef) waho, Madamu Grace asabwa gutaburura umurambo w’uwahoze ari Perezida kugira ngo yongere ashyingurwe “bijyanye n’umuco w’ubwoko bw’aba Zvimba”.

Yanasabwe gutanga amande y’inka imwe n’ihene imwe kubera kurenga ku muco wabo, nkuko bikubiye muri iyo baruwa.

Robert Mugabe yashyinguwe mu 2019 hashize ibyumweru hari impaka hagati y'umuryango we na leta

Mugabe yapfiriye mu bitaro byo muri Singapour mu 2019, afite imyaka 95.

Umuryango we wafashe icyemezo cyo kumushyingura ku ivuko i Kutama mu karere ka Zvimba, ku ntera ya kilometero hafi 90 mu burengerazuba bw’umurwa mukuru Harare.

Hari nyuma y’ibyumweru byari bishize umuryango we ujya impaka na leta ku ho yashyingurwa.

Patrick Zhuwao, mwishywa w’uwo wahoze ari Perezida, ku wa kane yabwiye igitangazamakuru SABC cya leta y’Afurika y’epfo ko Mugabe yashyinguwe bijyanye n’icyifuzo cye kandi ko buri kintu cyose cyakozwe mu mucyo.

Yavuze ko nta makimbirane ari mu muryango kandi ko ibyo gushyingurwa kwe birenze ububasha bw’uwo mushefu.

SRC:BBC

Related posts

Canada: Abayisiramu bo mu muryango umwe biciwe mu gitero kigambiriwe

EDITORIAL

CEDEAO irasaba abahiritse ubutegetsi muri Afurika kubusubiza abasivili

EDITORIAL

Centrafrique: Umujyi wari ibirindiro by’inyeshyamba za François Bozizé wafashwe

Ndahiriwe Jean Bosco

Leave a Comment

Skip to toolbar