Bamwe mu bana b’abakobwa basambanyijwe bagaterwa inda bavuga ko guhana ababigizemo uruhare bigenda biguru ntege bigatuma bamwe batoroka. Ubuyobozi rw’Akarere ka Gatsibo bwatangaje ko bukomeje guhiga abagabo bari ku rutonde rw’abagera kuri 500, bakekwaho icyaha cyo gusambanya abana b’abangavu bakanabatera inda z’imburagihe.
Uwamahoro (izina twarihinduye) w’imyaka 17 yasambanyijwe n’umwarimu wamwigishaga mu 2019, uyu mukobwa avuga ko abifashijwemo n’ababyeyi be bahise babimenyesha ubuyobozi ariko ngo hashize ukwezi uwo mwarimu yidegembya kugeza ubwo atorotse ubutabera.
Ati : “Ikirego twaragitanze dutegereza ko bamufata turaheba kugeza ubwo yatorotse ubutabera ubu ntawe uzi aho ari. ikifuzo cyanjye nuko bamushakisha yaboneka agahanirwa ibyo yankoreye, ariko ubona ubuyobozi bugenda biguru ntege.”
Kanyange Agnes, ni umubyeyi utuye mu Murenge wa Kiramuruzi . Ati : “Umukobwa wanjye yasambanyijwe mu 2020, dutanga ikirego uwamusambanyije ntiyafatwa ubu numva ngo yibera iyo za kigali. Ubuyobozi bujye budufasha bukurikirane abo bantu batwangiriza abana hakiri kare kuko iyo batinze baratoroka.”
Ubu buyobozi bw’Akarere ka Gatsibo bwatangaje ko mu gihe cy’iminsi itanu gusa hamaze gufatwa abarenga 60, bakaba barihaye ukwezi kumwe n’abandi bakaba bamaze gufatwa.
Umurenge wa Murambi ni umwe mu Mirenge y’Akarere ka Gatsibo iza ku isonga mu kugira umubare munini w’abangavu batewe inda z’imburagihe, aho kuri ubu habarurwa abagera kuri 51, ariko abakekwaho icyaha cyo kuzibatera abamaze gufatwa ni 30 gusa bivuze ko abandi 21 bakidegembya.
N’ubwo ibikorwa byo kubashakisha bikomeje, bamwe mu batuye muri uyu Murenge bagaragaza ko umuco wo guhishira ari imwe mu nzitizi ituma abo bagabo badatabwa muri yombi.
 Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana RichardÂ
Ni umukwabo urimo kuba nyuma y’inama nyunguranabitekerezo iherutse guhuza abayobozi mu nzego zitandukanye z’aka Karere n’ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba, igamije kurebera hamwe icyakorwa mu gukemura iki kibazo.
Mu gihe cy’iminsi itanu gusa hatangiye uyu mukwabo, umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard avuga ko abagabo barenga 60 bamaze gufatwa mu Mirenge inyuranye y’aka karere, kandi ngo hari icyizere ko n’abasigaye bazaba bamaze gufatwa mu gihe cy’ukwezi kumwe.
Yagize ati “Uburyo turimo gukoresha turabona burimo gutanga umusaruro, ariko kubera ko iki cyaha baba bazi ko gikomeye bahita batoroka, gusa n’abo batoroka dufite uburyo dukoresha bagafatwa kandi bakaburanishwa.”
Gasana avuga ko ikibazo cyo guterwa inda kw’abangavu kimaze imyaka ibiri cyarabaye ingorabahizi muri aka Karere, ariko kuri ubu ngo umurongo cyahawe ni uko kigomba gukemuka burundu.
Baba abafashwe mu gihe cy’iminisi itanu ishize ndetse n’abazafatwa mu gihe kiri imbere, ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo buvuga ko bagomba gushyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha bagakorerwa dosiye kugira ngo bagezwe imbere y’ubutabera.
Imibare y’imyaka ibiri ishize igaragaza ko abangavu 775 bo muri aka arere batewe inda z’imburagihe, mu gihe abakekwaho kuzibatera bamaze gutabwa muri yombi ari 278, ariko 68 muri bo bararekuwe nyuma yo kubura ibimenyetso bibahamya icyo cyaha.
iriba.news@gmail.com