Image default
Abantu

Kenya: Aba-Rasta barasaba kwemererwa gukoresha urumogi

Kuwa mbere itsinda ry’abantu ryagiye mu rukiko muri Kenya gusaba ko bemererwa gukoresha urumogi ku mpamvu “z’ukwemera” kwabo.

Abagize Rastafari Society of Kenya, bavuga ko bari muri ba nyamucye mu by’ukwemera, ariko abagize uwo muryango babaho mu bwoba bw’amategeko abangamiye imigirire y’ukwemera kwabo.

Bavuga ko kenshi abarigize bafatwa bidakwiye, baterwa ubwoba, basakwa mu buryo bunyiranyije n’amategeko mu ngo zabo cyangwa ahandi bari. Abagize iri tsinda bavuga ko gukoresha urumogi byemewe mu kwemera kwabo kwa Rastafarism ku mpamvu z’imigenzo y’ukwemera, ubuvuzi, guteka n’impamvu z’ibirori.

Aba Rasta barasaba kwemererwa gukoresha urumogi

BBC dukesha iyi nkuru yatangaje ko abanyamategeko Shadrack Wambui na Alexander Mwendwa bavuga ko urumogi ari “isakaramentu” rihuza abemera “n’umuremyi” wabo.

Aba ba-Rasta bavuga kuba amategeko ahana gukoresha urumogi bivuze ko leta ivangura kandi ibangamiye aba ba nyamucye mu kwemera kwabo.

Bashinja abategetsi kutarengera iryo tsinda ry’abafite uko kwemera kugira ngo uburenganzira bwabo bwubahirize.

Mu 2019, urukiko rukuru muri Kenya rwemeje ko ihuriro rya Rastafari ari itsinda rishingiye ku kwemera kimwe n’ayandi yose, kandi rigomba gufatwa nk’ayandi madini.

Uwo mwanzuro wafashwe nyuma y’ikirego aho umugabo yareze ishuri ko ryirukanye umukobwa we kuko afite ibisage (dreadlocks).

Uwo mubyeyi yavuze ko umukobwa we afite ibisage kuko umuryango we uri mu kwemera kwa Rastafari.

Related posts

Ihurizo ku bagore batewe inda n’abafite ‘uruhu rwera’

EDITORIAL

Iby’inyigisho za Pasiteri Paul Mackenzie wategetse abasaga 100 kwiyicisha inzara kugeza banogotse

EDITORIAL

Huye: Umugabo arakekwaho kwicisha agafuni umugore we wari utwite

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar