Nyuma y’imyaka umugore amara ajya mu mihango bamwe bakanabyara, udusabo tw’intanga ngore turekera aho gukora amagi n’imihango igahagarara, muri icyo gihe bita icyo gucura cyangwa guca imbyaro ‘ménopause’ igitsina cye gihura n’impinduka zitandukanye zirimo no kumagara ‘sécheresse vaginale’.
Guca imbyaro cyangwa kugera muri ‘ménopause’ ni igihe gisanzwe cyo gusaza kibaho hagati y’imyaka 45 na 55 y’amavuko, ariko gishobora no guterwa no kubagwa mu dusabo tw’intanga-ngore cyangwa nyababyeyi.
Iyi nkuru dukesha urubuga rwa Topsante ivuga ko muri icyo gihe, imisemburo yatumaga umugore aba mu burumbuke iragabanuka bikomeye by’umwihariko iyitwa ‘oestrogen’. Ibi bigira ingaruka ku gitsina gore n’umubiri wacyo w’inyuma.
Ibi byombi byahoraga bibobereye kubera imikorere y’umubiri bishobora kumagara, bigatera uburibwe mu gihe cy’imibonano kuko nta bubobere.
Ibi bitera agahinda abagore, Gunter avuga ko abaganga bashobora kubafasha. Hari n’abandi babishobora bifashishije imiti itera ububobere.
Ibimenyetso byerekana ko umugore agiye guca imbyaro
Umubiri ushobora gutangira kwitwara mu buryo butandukanye cyane ndetse abagore benshi babona ibimenyetso mbere cyane yuko imihango ihagarara by’ukuri mu gihe kizwi nk’ikibanziriza guca imbyaro (peri-menopause).
Guhinda umuriro, kubira ibyuya nijoro, kubura ibitotsi, guhangayika, gucika intege ndetse no kudashaka gukora imibonano mpuzabitsina, ni bimwe mu bimenyetso bikunze guhurirwaho na benshi.
Kugira ibibazo mu ruhago rw’inkari no kuma mu mwanya ndangagitsina nabyo ni bimwe mu bimenyetso bigaragara muri iki gihe.
Dr Jen Gunter ni umuganga w’inzobere mu by’indwara zibasira abagore, avuga ko hari abagore bagera muri ki kige bakarangwa n’ubwigunge ndetse n’agahinda gakabije.
Ati: “Ndumva ibi abagore bakwiye kubimenya, nta mpamvu yo kubabara ni impinduka ziba zabaye mu mubiri kandi buri mugore wese zimugeraho”.
Arakomeza ati: “Hari ibivugwa (bidashingiye ku bushakashatsi) ko gukora imibonano mpuzabitsina cyane bituma ibintu bikomeza kugenda neza, ariko imibonano myinshi ishobora gutera ‘infections’ ku gitsina.”
Akomeza avuga ko igihe cyose umugore abona ibimenyetso by’uko ari mu gihe cyo guca imbyaro cyangwa yegereje icyo gihe aba akwiye kujya kwa muganga. Ati “Niba wagezweho [no guca imbyaro], jya kwa muganga umuhe amakuru yuko bimeze, akugire inama y’ukp witwara muri icyo gihe.”
Kwita ku miriri ni ingenzi
Kubera impinduka z’imikorere y’umubiri ndetse n’igabanuka ry’umusumburo wa oestrogen n’uwa progesterone ufasha umubiri kwitegura gutwita, kandi ugahagarara iyo imihango ihagaze ndetse n’undi witwa testosterone, abagore bagira ku bucye, ubusanzwe ugira uruhare mu gushaka gukora imibonano mpuzabitsina no kugira imbaraga, biba byiza ko abagore bageze igihe cyo gucura bita ku mirire yabo.
Bagirwa inama yo kurya indyo yuzuye, irimo ibinyamavuta bicye ndetse yiganjemo ikinyabutabire cya calcium cyo gukomeza amagufa no kurinda umutima, bakora imyitozo ngororangingo buri gihe, byo kugabanya guhangayika, guta umutwe ndetse byo kwirinda n’indwara y’umutima, bareka kunywa itabi, byo kwirinda indwara y’umutima no guhinda umuriro, birinda no kunywa ibisindisha,
Iriba.news@gmail.com