Uyu mugore w’imyaka 50 yatangaje aya makuru kuri Instagram aho yashyize ifoto y’ikiganza cye gifashe uturenge tw’uruhinja.
Yanditseho ati: “Umwana muto w’umugisha yampisemo ngo mbe nyina, nishimiye kugira iyi roho nzima mu buzima bwanjye”.
Nyina wa Campbell, Valerie Morris Campbell, yanditse kuri Instagram ati: “Ibyishimo birandenze kuko nategereje igihe kinini ngo mbe nyogokuru.”
BBC dukesha iyi nkuru yatangaje ko Marc Jacobs, umuhanga mu gutegura imyambaro, ari mu bashimiye uyu mugore wavukiye i London, hambere wari warakomoje ku kuba ashaka kuba umubyeyi.
Nta makuru arenze aya yatangajwe kuri uyu mwana, ariko mu kiganiro na Evening Standard mu 2017 Naomi Campbell yavuze ko yifuza kuba umubyeyi.
Iki kinyamakuru cyamusubiyemo avuga ngo “Buri gihe ntekereza kugira abana. Ariko ubu aho siyansi igeze nshobora kubikora igihe mbishakiye.”
Campbell w’impano mu gutambuka, impano ye yabonetse akiri umunyeshuri muto, yaje kuba umwirabura wa mbere w’Umwongereza umurika imideri wagiye ku gifuniko cya British Vogue.
Mu bihe bishize yabonetse mu Rwanda mu bikorwa by’ubukerarugendo aho yaje mu batumirwa bakomeye bita amazina abana b’ingagi.Icyam