Image default
Amakuru

Minisitiri Gatabazi yasabye ko gusiragiza umuturage mu buyobozi birangira

Minisitiri Gatabazi Jean Marie Vianny yanenze abayobozi basiragiza abaturage aho kubakemurira ibibazo, ugasanga babahererekanya kuva ku rwego rw’umudugudu kugera muri Minisiteri, asaba ko abayobozi bagomba gusiga bakemuye ibibazo abaturage babagejejeho muri iyi manda cyangwa se bakabiha umurongo.

“Umuturage akava ku mudugudu, akajya ku kagari, akajya ku murenge , akagera ku karere, akajya ku ntara akagera kwa minisitiri yahagera minisitiri agahamagara guverineri, guverineri nawe agahamagara ku karere, meya nawe agahamagara ku murenge[…]umuturage akaba asubiye hasi arega kandi ari naho yahereye azamuka arega.”

Ibisa nibi ninabyo abaturage ba Bugarama mu Karere ka Rusizi, bakirije Minisitiri Gatabazi Jean Marie Vianney ubwo yari mu ruzinduko muri ako Karere mu cyumweru gishije, bamugaragariza ko bagiye basiragizwa kenshi n’abagakwiriye kuba babafasha.

Hari umuturage wavuze ati “Nagera kuri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu bati nugusubira kuri RCA , nagera muri RCA bati nugusubira muri Minecofin, Minecofin bati uko biri kose ibi bintu ni ibya RTDA. Muri 2017, 2018, 2019 bigera muri 2020.”

TV1 dukesha iyi nkuru yatangaje ko Minisitiri Gatabazi yasabye abayobozi kuva kuri guverineri kugeza ku bayobozi b’Uturere ko bitarenze ukwezi kumwe bagomba kuba bakemuye ibibazo byose bagejejweho n’abaturage maze bakamuha raporo byihuse ku buryo yaba umuyobozi mu bayobora uturere uzongezwa manda cyangwa se utazayongezwa agomba kuzaba nta kibazo na kimwe asize inyuma atakemuye cyangwa se atahaye umurongo.

Yagize ati “Uyu munsi tariki 22 z’ukwezi kwa gatanu dufitanye amasezerano na bagenzi banjye dukorana meya w’umujyi wa Kigali n’abayobozi b’uturere ko tugomba kuba twakemuye ibibazo abaturage batugejejeho muri iyi manda y’imyaka itanu batugejejeho[…] Mugakemura ibibazo byose abaturage babagejejeho muri iyi manda uko bingana kose mugakora raporo.”

Uyu muyobozi yagaragaje ko hari bamwe mu bayobozi bakunze kwigira ba ntibindeba kugeza naho bumva ko hari zimwe mu nshingano bakwiye guharira abo bayobora, ugasanga bahora mu nama za hato na hato kugeza naho umuturage abura uwamuha service.

Yatunze agatoki abayobozi b’ibigo nderabuzima, abashinzwe uburezi mu mirenge hamwe n’abayobozi b’uturere bungirije ngo usanga akazi kabo kose ari inama z’urudaca.

Iriba.news@gmail.com

 

Related posts

Whatsapp, Facebook na Instagram byakwamye hirya no hino ku Isi (Ivuguruye)

EDITORIAL

Kwikingiza Covid-19 ni igikorwa cy’urukundo-Papa Francis

EDITORIAL

‘Mujyane, hari igihe ari we wazarokoka!’ Ubuhamya bwa Dusengiyumva wiciwe umuryango muri Jenoside

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar