Umugabo muzima wese mu gitondo abyuka igitsina cye cyafashe umurego bitavuze ko aba ashaka gukora imibonano mpuzabitsina, ahubwo ngo bishobora no guterwa nuko amaraso aba yashyushye agatembera mu gitsina ari menshi.
Gufata umurego kw’igitsina cy’umugabo mu masaha ya mu gitondo byataziriwe “Morning Wood’ ntibiba ku mugabo cyangwa umusore gusa kuko inzobere mu bumenyamuntu zivuga ko umwana w’umuhungu muzima akiri mu nda ya nyina, igitsina cye kigira amasaha gihagarara ndetse bikaboneka no mu mashusho afatwa na ‘Ecography’ hari n’abavuka igitsina cyafashe umurego bamwe bakabifata nk’ikimenyetso bareberaho ko uwo mwana atazaba ikiremba.
Inkuru dukesha urubuga rwa ‘Healthline’ ivuga ko abaganga bafite ingingo zitandukanye bifashisha basobanura impamvu nyamukuru ituma igitsina cy’umugabo kibyuka cyafashe umurego.
Bavuga ko ubwiyongere bw’umusemburo wa ‘testosterone’ buterwa nuko imitsi ijyana amaraso mu gitsina iba yareze bigatuma amaraso atemberamo ari menshi , ari imwe mu mpamvu ituma igitsina gifata umurego.
Iyi nkuru ikomeza ivuga ko bishobora no guterwa no gufunga inkari. Njoro iyo uruhago rwuzuye, mu kukurinda ko wanyara ku buriri, igitsina gifata umurego kandi no ku manywa iyo umugabo ashatse kunyara ntahite abikora igitsina cye gifata umurego.
Bakomeza bavuga ko iyo umugabo/umusore asinziriye igitsina cye gifata umurego nibura inshuro ziri hagati y’eshatu n’eshanu.
Ikindi bavuga nuko gufata umurego kw’igitsina cy’umugabo asinziriye bishobora kumara iminota iri hagati ya 30 na 40 ndetse ngo hari abo bishobora kumara isaha yose.
Umugabo ubyuka igitsina kitafashe umurego aba afite uburwayi ?
Abagabo bari hagati yimyaka 40 na 50, urugero rwa testosterone karemano itangira kugabanuka akaba ashobora kubyuka nta mpinduka zabaye ku gitsina cye.
Hari izindi mpamvu zirimo uburwayi bwa diyabete, umuhangayiko ukabije cyangwa se ubundi burwayi burimo n’ubufata mu myanya myibarukiro nabwo bushobora gutuma igitsina cy’umugabo kidafata umurego asinziriye cyangwa se mu masaha ya mu gitondo abyutse.
Abafite iki kibazo bakaba bagirwa inama yo kugana abaganga bakabasuzuma.
Nyiramana M. Ange