Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron yageze mu Rwanda mu ruzinduko rw’itezweho guhindura amateka yaranze ibihugu byombi nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa 27 Gicurasi 2021, nibwo Perezida Macron yasesekaye ku Kibuga cy’Indege cya Kigali, ari kumwe n’itsinda ayoboye, yakirwa mu cyubahiro na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga Dr Vincent Biruta.
Mu ruzinduko rwe, byitezwe ko avugira ijambo ku rwibutso rwa jenoside rwa Kigali, biteganyijwe kandi ko aza gushyiraho ambasaderi w’Ubufaransa mu Rwanda utari uhari kuva mu myaka igera kuri itandatu ishize.
Â
Mu kwezi gushize, abategetsi b’ibihugu byombi bumvikanye bashima raporo zakoreshejwe na buri leta ukwayo, zivuga ko hari uruhare abari abategetsi b’Ubufaransa bagize kuri jenoside mu Rwanda.
Mu nama kuri Africa i Paris mu cyumweru gishize, Macron yabwiye abanyamakuru ko we na Perezida Kagame bumvikanye ku “gushyiraho urupapuro rushya mu mibanire” y’ibihugu byabo.
Perezida Kagame, nawe wari i Paris, yashimye umuhate w’Ubufaransa mu gushaka umubano mushya, abwira France24 ko “hashobora kuba kutibagirwa (amateka) ahubwo kubabarira, kugira ngo dutere intambwe”.
Kuva mu 2017 aba bategetsi bombi bahurira bwa mbere i New York, bagaragaje ubushake n’umuhate wo kongera kubanisha ibihugu byombi, ariko ibi bibazo bitararangira bishobora gukomeza kuba ihurizo ‘ku rupapuro rushya’ bagiye gutangira kwandika.
SRC:BBC na Jeune Afrique
Photo: Social Media