Image default
Abantu

Emma Coronel Aispuro: Kuzamuka no kugwa k’umugore w’umwami w’ibiyobyabwenge

Emma Coronel Aispuro yari abayeho ubuzima buhenze muri New York, aryoshye mu rushako n’umwami w’ibiyobyabwenge Joaquin Guzman Loera, uzwi nka El Chapo. Nyuma nawe arafatwa afungirwa muri gereza ya Virginia. Byagendekeye bite uyu mwamikazi w’itsinda ry’abacuruza ibiyobyabwenge rikomeye cyane ku isi?

Muri William Truesdale Adult Detention Center niho Emma Coronel Aispuro afungiye ukwa wenyine, mu kumba gatoya. Aba asoma udutabo tw’urukundo ngo igihe gitambuke, nk’uko umunyamategeko we Mariel Colón Miro abivuga.

Uburyo afunzwemo ni ikinyuranyo gikomeye cyane n’ubuzima yari abayemo. Amezi macye ashize, yari afite umugambi wo gutangiza kompanyi ikora imyenda yitwa, El Chapo Guzman. (We n’umugabo we amazina yabo arakomeye muri Mexique, n’umukobwa we afite ubucuruzi bukomeye bw’imyenda kuri iryo zina).

Ubwo umunyamakuru Tara McKelvey yavuganaga na Emma Coronel Aispuro i New York mu rubanza rw’umugabo we mu 2019, yari yambaye imirimbo n’isaha ihenze.

Nyuma mu ntangiriro z’uyu mwaka, Coronel w’imyaka 31, yafatiwe ku kibuga cy’indege cya Virginia ashinjwa gufasha umugabo we gutegeka itsinda rizwi cyane mu gucuruza ibiyobyabwenge Sinaloa cartel.

Umugabo we Guzman w’imyaka 64, ubu afungiye muri gereza irindwa bikomeye muri leta ya Colorado.

Abakozi ba FBI bavuga ko Coronel yafatanyije mu gukwirakwiza cocaine kandi yafashije mu gutegura uko umugabo we yacitse gereza yo muri Mexique mu 2015.

Hamwe n’umugabo umuca inyuma, umukeba we, n’uruganda rw’ibyaha, inkuru ya Coronel irihariye. Ariko itanga urumuri ku mabanga y’amatsinda acuruza ibiyobyabwenge, n’abagore bayabamo.

The wife of Joaquin "El Chapo" Guzman, Emma Coronel Aispuro, arrives at the US Federal Courthouse in Brooklyn on January 14, 2019 in New York.

Itariki y’urubanza rwe ntiratangazwa, ariko ahamwe n’ibyo aregwa ashobora gufungwa ubuzima bwe busigaye.

Ushyize ku ruhande ikibazo cyo guhamwa no kuba umwere, abasesenguzi biga imikorere y’amatsinda acuruza ibiyobyabwenge ku isi bavuga ko Coronel yari afite uruhare rudasanzwe. Yari umuntu uzwi cyane muri rubanda, umushoramari, n’umurinzi, niwe wafashaga kwemeza uhura n’umugabo we mu gihe yari akiyoboye Sinaloa cartel.

Ubusanzwe, abagore b’abantu nka Guzman babonwa “nk’ibikoresho by’imibonano mpuzabitsina” kandi badafite “imikorere”, nk’uko bivugwa na Cecilia Farfán-Méndez, umwalimu kuri kaminuza ya California i San Diego. Coronel yari atandukanye: “Yerekanye ko abagore bashobora gufata imyanya y’ubutegetsi”.

Kugira ububasha mu itsinda nka Sinaloa cartel ni ukwishyiraho akaga.

Emma Coronel Aispuro ava mu rukiko i New York tariki 12 02 2019

Derek Maltz, wahoze ari umukozi udasanzwe mu rwego rwa Amerika rwo kurwanya ibiyobyabwenge, ati: “Iyo uri muri iyo business, uba ugomba kuzafatwa cyangwa se kuzicwa.”

Coronel yahahagaze yemye, mu mishinga ye ya kompanyi ikora imyenda, gusa abakora iperereza bari bamusumbirije. As Maltz ati: “Isi yariho imwituraho, inkuta ziri kumwegera.”

Gushimuta n’ubwicanyi

Mu gihe cy’urubanza rw’umugabo we mu rukiko rw’i Brooklyn muri New York, Coronel yabaga ari hafi, kenshi akicara muri cafetaria n’inshuti ze bagatera imisingo ku babyeyi b’abagore, n’uko umuntu abana nabo.

Umunyamategeko we Miro ati: “Ni umuntu ufite umutima ukomeye. Emma nzi – ni umunyembaraga, uhora yisekera.”

Wife of Drug Kingpin 'El Chapo' Guzman Arrested in US on Drug Charges

Coronel, ufite ubwenegihugu bwa Mexique na Amerika, yahuye na Guzman afite imyaka 17, bahise bashyingirwa nyuma gato. Bafitanye abana babiri, Maria Joaquina na Emali. Mu rubanza rw’umugabo we, Coronel yabaga yicaye mu cyumba cy’iburanisha hafi buri munsi.

Romain Le Cour Grandmaison, inzobere mu by’umutekano ikorera i Paris ariko yabaye igihe muri Mexique yiga imikorere ya za ‘cartels’, ati: “Umugore w’icyatwa wa Sinaloa.”

Na ‘rouge baiser’ ku munwa, imikufi ya diyama n’udukoboyi (jeans) tumufashe, yerekanaga ishusho izwi cyane ya “buchona”, umugore ukundwa n’abakora mu biyobyabwenge.

Guadalupe Correa-Cabrera wo muri George Mason University yakoze ubushakashatsi mu gace ka Sinaloa muri Mexique, aho ‘cartel’ ya Guzman ikorera.

Uyu mugore asobanura ijambo “buchona”, ati: “Bambara imyenda ihenze, nka Louis Vuitton. Ikintu cyose kiba gikabije, kandi (Coronel) ni urugero nyarwo rw’iyo shusho. Byose ni uko umuntu asa, no kwibagisha ngo use uko ushaka.”

Kimwe mu bice bimuranga cyane, nk’uko Correa-Cabrera abivuga, ni “inyuma he”, aho asobanura nk'”ahiburungushuye bidasanzwe”.

Ishusho ye nziza by’agatangaza ihabanye cyane n’ibikorwa ashinjwa kubamo by’umugabo we El Chapo Guzman.

Pin by Becky Scully on History | Chapo guzmán, Joaquín guzmán loera, El chapo

      Joaquin Guzman Loera, uzwi nka El Chapo

Guzman yakoreshaga urugomo mu gukomeza kuyobora ibikorwa byo gukora no gucuruza ibiyobyabwenge, akabivanamo inyungu nini, yakijije umugore we n’umuryango. Abantu barenga 300,000 barishwe muri Mexique kuva mu 2006, umwaka leta yatangije intambara ku matsinda nk’ayo.

Abishwe barimo abakeba ba Guzman, n’abantu bari hafi ye. Umurambo w’umwe mu bagore bakundanaga na we bawusanze mu modoka, ubwicanyi bivuga ko bwakozwe n’itsinda rihangana na Guzman.

Igiciro cyo kumugumaho

Lucero Guadalupe Sanchez Lopez, umugore w’ihabara w’igihe kirekire wa Guzman, yatanze ubuhamya bumushinja mu rukiko. Yatawe muri yombi mu 2017 hafi y’umupaka wa Amerika na Mexique ashinjwa ibyaha by’ibiyobyabwenge.

Yemeye ibyo aregwa, abwirwa ko ashobora gufungwa imyaka icumi. Lucero Guadalupe, nyina w’abana babiri, yafatanyije n’ubushinjacyaha mu buryo bugamije kumworohereza igihano.

Mu cyumba cy’urukiko, yambaye imyenda y’ubururu y’abafungwa, yavuze umubano we na Guzman, n’uko yakoraga nk’umukuru w’itsinda. Yari afite igihunga, ahumbya kenshi. Guzman ntiyari yicaye kure ye, yasaga n’ubona igihe kitagenda, buri kanya areba ku isaha iri ku rukuta.

Joaquin “El Chapo” Guzman's wife, Emma Coronel Aispuro, is busy living her best life in Mexico while her infamous husband awaits tria… | Coronel, Emma, Life is good

Coronel yari yicaye ku murongo wa kabiri. Yatunganyaga umusatsi we muremure akoresheje inzara ze, uwo munsi yari yambaye ijaketi isa nk’iy’umugabo we yari yambaye mu rukiko.

Aya majaketi asa yerekanye imbaraga z’urushako rwabo, nk’uko William Purpura, wabaye umunyamategeko wa Guzman abivuga.

Coronel yashakaga guha ubutumwa Lucero Guadalupe mu kwambara ibisa n’iby’umugabo we ku munsi uyu wari ihabara rye aza kumushinja.

Purpura ati: “Byari nko kubwira ihabara ngo “wiyice”. Ni nko kumubwira ngo ‘Ni uwanjye’.”

Nyuma yo kuvugira mu rukiko Lucero Guadalupe yasubiye muri gereza. Coronel asubira gufata amafunguro ya nimugoroba muri New York City.

Ntihashize igihe kinini, ameza arihindukiza kuri aba bagore bombi. Lucero Guadalupe yararekuwe ubu aridegembya. Coronel ubu ari mu munyururu.

Benshi batangajwe n’uburyo Coronel yarase imibereho ye y’agatangaza mu rubanza, ndetse bibaza impamvu yagumye cyane ku mugabo we washoboraga kumushyira mu kaga.

Inzobere mu by’umutekano Grandmaison ati: “Abonwa nk’umusazi.”

Gusa si nka Lucero Guadalupe.

Ubwo umunyamategeko we Heather Shaner, yamumenyeshaga ko mukeba we Coronel yafunzwe, Lucero nta kumwishimaho yerekanye.

Ahubwo, nk’uko umunyamategeko we abyibuka: “Yarababaye kuko yavuze ngo: ‘ni undi mubyeyi uvanywe mu bana be.”

SRC:BBC

Related posts

Umunyamideri Moses Turahirwa yasibye ‘Account’ ye kuri Twitter-Video

EDITORIAL

Dr Kayumba Christopher yajyanywe kwa Muganga

EDITORIAL

Igikomangoma cyo muri Norvege cyarongowe n’umupfumu

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar