Image default
Abantu

Barack Obama yashoye imari muri NBA Africa

Barack Obama wahoze ari perezida wa Amerika yashoye imari muri NBA Africa aho avuga ko ari ubufatanye yizeye ko buzungura urubyiruko mu bihugu byinshi.

Itangazo rya National Basketball Association (NBA) rivuga ko Obama azafasha kumvikanisha umuhate wa NBA wo gufasha sosiyete ya Africa muri gahunda zirimo uburinganire n’iterambere.

Obama azaba afite imigabane mitoya muri ubu bushabitsi ateganya kuzifashisha mu gihe kizaza mu kongera imari muri gahunda zo gufasha urubyiruko za Obama Foundation.

NBA Africa ni ubushabitsi (business) ya NBA, burimo na Basketball Africa League (BAL) irushanwa riheruka kubera bwa mbere mu Rwanda mu kwezi kwa gatanu.

Muri uyu mukino, ubushabitsi bubarirwa muri miliyoni nyinshi z’amadorari buri mu kuzamura abakinnyi b’impano, kubagurisha ku makipe n’uburenganzira ku makuru n’imikino.

President Obama, afite umupira wa Basketball mu 2015

Obama yiyongereye ku bandi bashoramari, barimo n’abahoze bakina muri NBA bafite inkomoko muri Africa, bashoye imari muri NBA Africa barimo;

Junior Bridgeman, Luol Deng (South Sudan), Grant Hill, Ian Mahinmi (bafite aho bahuriye na Benin), Dikembe Mutombo (DR Congo) na Joakim Noah (ufite aho ahuriye na Cameroon).

Mu itangazo rya NBA, Obama agira ati: “Natangajwe n’uburyo NBA yashyize umuhate kuri Africa, ku isonga hari abakinnyi benshi b’Abanyafrika bashaka kwitura ibihugu byabo n’imiryango yabo”.

Adam Silver komiseri mukuru wa NBA avuga ko uretse gukunda Basketball bizwi kuri Obama “anizera cyane ko Africa ifite impano n’amahirwe menshi yo gutera imbere mu mikino”.

Bwana Silver ati: “NBA Africa izungukira cyane mu kuba aje gukorana nayo.”

SRC: BBC

Related posts

Umunyamakuru wa Reuters yirukanwe shishi itabona muri Congo-Kinshasa

Emma-Marie

Papa Francis ashyigikiye ko ubutinganyi bwemerwa imbere y’amategeko

Emma-marie

Vladimir Putin na Yevgeny Prigozhin bari gukina iyihe filime ?

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar