Image default
Ubutabera

Igihe Bucyibaruta ucyekwaho uruhare muri Jenoside azaburanira cyamenyekanye

Kuva ku wa 9 Gicurasi kugeza ku wa 1 Nyakanga 2022, mu rukiko rw’i Paris (Cour d’Assise de Paris) mu Bufaransa, ruzaburanisha Bucyibaruta Laurent ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Bucyibaruta  w’imyaka 77 y’amavuko, ashinjwa kuba ku isonga mu bateguye n’abayoboye ubwicanyi bwabereye muri Gikongoro, ubu ari gukurikiranwa n’Ubutabera bw’u Bufaransa nyuma y’aho Urwego rwasigariyeho Inkiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, (UNMICT) rufashe icyemezo cyo kuyoherezayo mu 2019.

Bucyibaruta yajuririye icyo cyemezo ariko Urukiko rw’Ubujurire rwanzura ko agomba kuburanishwa mu mwaka utaha. Umucamanza yavuze ko ibyaha uyu mugabo akekwaho bikomeye kuko bifitanye isano n’ubwicanyi ndengakamere bwari bwateguwe kandi bugamije kwibasira Abatutsi.

Icyemezo cyo kuburanisha Bucyibaruta cyakiriwe neza n’Umuryango w’Abanyarwanda baba mu Bufaransa.

Bucyibaruta yahawe itariki yo kuburana mu mizi mu gihe dosiye ye imaze imyaka 13 iri imbere y’ubutabera bw’u Bufaransa, aho yatanzwe ku wa 20 Ugushyingo 2007.

Bucyibaruta Laurent yavukiye i Musange mu 1944. Yabaye Perefe wa Perefegitura ya Gikongoro kuva ku wa 4 Nyakanga 1992 kugera muri Nyakanga 1994.

Yabanje guhungira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Centrafrique mbere yo kwerekeza mu Bufaransa aho yageze mu 1997, ajya gutura mu gace ka Troyes.

Ibirego bimushinja byatangiye gutangwa mu 2000, ndetse ashakishwa n’Urukiko rwa Arusha rwari rwarashyiriweho u Rwanda (TPIR), rwamushinjaga kuba yarategetse Interahamwe kwica Abatutsi.

Nyuma yo kwemera kurekera uru rubanza ubutabera bw’u Bufaransa, mu 2013 TPIR yagaragaje kutishimira kugenda biguru ntege kwarwo kuko rwamaze igihe hakorwa iperereza ry’ibanze.

Mu byaha Bucyibaruta yari akurikiranyweho hakuwemo ibirimo kwica umujandarume, abapadiri batatu no gufata ku ngufu.

Umunyamategeko w’Umunyarwanda uba mu Bufaransa, Richard Gisagara, yagaragaje ko u Bufaransa budakwiye gukomeza kuba indiri y’abajenosideri.

Kuri Twitter ye yanditse ati “Urugamba rushya ruratsinzwe ariko intambara irakomeje. Umuryango w’Abanyarwanda baba mu Bufaransa uzakomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo ubutabera butangwe.

Gucira imanza abari hanze y’u Rwanda bacyekwaho uruhare muri jenoside bari hanze y’u Rwanda by’umwihariko mu Bufaransa, ni kimwe mu byo Perezida Emmanuel Macron uherutse kugirira uruzinduko mu Rwanda, yabwite itangazamakuru ko bigiye gushyirwamo imbaraga.

Emma-Marie Umurerwa

emma@iribanews.com

 

Related posts

Ministiri Gatete akomeje gukorwaho iperereza ku inyerezwa ry’amafaranga ya Leta

Emma-marie

Kamonyi: Umusore w’imyaka 21 aracyekwaho gusambanya umwana akanamugira umugore

EDITORIAL

Urayeneza yagizwe umwere ku byaha bya jenoside

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar