Image default
Politike

Prof. Shyaka Anastase na Dr. Diane Gashumba bahewe indi mirimo

Dr.Diane Gashumba wahoze ari Minisitiri w’Ubuzima na Pro.Shyaka Anastase wahoze ari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu bagizwe Abambasaderi. Iki akaba ari icyemezo cyatangajwe tariki ya 12 Kamena 2021,mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yayobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

Prof. Anastase Shyaka, wahoze ari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, agasimburwa kuri uwo mwanya na Jean Marie Vianney Gatabazi yagizwe uhagarariye u Rwanda muri muri Pologne.

Dr. Diane Gashumba wahoze ari Minisitiri w’Ubuzima, yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Suède. Abandi bayobozi bashyizwe mu myana n’Inama y’Abaminisitiri ni James Gatera wagizwe Ambasaderi w’u Rwanda Isiraheri, Michel Sebera wahawe inshingano za Minister Councilor muri Ambasade y’u Rwanda mu Bwami bw’u Buhorandi, mu gihe Madame Winnie Ngamije yagizwe Umuyobozi mukuru wungirije mu kigo cy’igihugu gishinzwe iby’indege za Gisiviri.

Inama y’Abaminisitiri kandi, yemeje ko Antoine Anfre, ahagararira igihugu cy’u Bufaransa mu Rwanda, afite icyicaro i Kigali, mu gihe Dragos Viorel Tigau ahagararira igihugu cya Romaniya mu Rwanda afite icyicari i Nairobi muri Kenya.

Iriba.news@gmail.com

 

Related posts

Papa Francis yasabye amahanga guhagarika ‘kuniga’ Afurika

EDITORIAL

Gatabazi na Gasana ntibakiri ba Guverineri

Emma-marie

Impinduka muri gahunda yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 26

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar