Image default
Abantu

Butera Knowless yahakanye ubwambuzi ashinjwa

Umuhanzikazi Butera Knowless aravuga ko uwamushinje ubwambuzi amubeshyera kuko atamuzi, akaba nta n’amafaranga yigeze ahabwa n’uwo muntu.

Ibi yabivugiye mu kiganiro yahaye KT Radio kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Kamena 2021, aho yasobanuraga n’ibindi bimwerekeyeho birimo n’umuzingo w’indirimbo (Album) aherutse gushyira hanze.

Knowless yasobanuye ko iby’uwo muntu yabibonye ku mbuga nkoranyambaga, ariko ko ntaho amuzi ndetse ko nta n’amafaranga yamuhaye.

Yongeyeho ko nta rwego ruramuhamagara ngo rumubaze kuri ibyo bintu, icyakora akavuga ko biri mahire kuko yabonye ku mbuga nkoranyambaga ko ikirego cyaba kiri mu maboko y’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), akavuga ko ubwo ukuri kwabyo kuzamenyekana.

Related posts

Ethiopia: Umuhanzi wari ukunzwe cyane yishwe arashwe urufaya rw’amasasu

Emma-marie

Karongi: Local authorities reassure farmers struggling to access animal feed

EDITORIAL

Umunyamakuru Prince Charles Kwizera wakoreraga Kigali Today Ltd yitabye Imana

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar