Image default
Mu mahanga

Tokyo Olympics: Umunya-Uganda wakingiwe Coronavirus bayimusanzemo

Umwe mu bakinnyi b’ikipe y’igihugu ya Uganda yitabiriye imikino ya Olympiques yabaye uwa mbere basanzemo Covid-19 ageze mu Buyapani muri iyo mikino iteganyijwe gutangira ku itariki ya 23 y’ukwezi kwa karindwi.

Iyi mikino yasubitswe mu mwaka ushize, ariko ubu igiye kuba nubwo hari ubwandu bushya bwa Covid-19 mu Buyapani.

Uganda na yo irimo kugaragaramo ukwiyongera kw’abandura iyi virusi, byatumye ku wa gatanu leta ikaza ingamba za guma mu rugo.

Amakuru avuga ko uwo Munya-Uganda utatangajwe izina yari umwe mu bagize ikipe y’abantu icyenda bari barakingiwe byuzuye.

Iryo tsinda ririmo abateramakofe, abatoza n’abategetsi baherekeje ikipe – bari basanze nta Covid bafite mbere yuko bava muri Uganda.

Ariko, umwe muri bo bamusanzemo Covid ku wa gatandatu ageze ku kibuga cy’indege cya Narita mu nkengero za Tokyo.

Ubu yashyizwe mu kato mu kigo cyateganyijwe na leta, nkuko ibitangazamakuru byaho byasubiyemo amagambo y’abategetsi bo mu Buyapani ari ko bavuga.

Abasigaye bagize iyo kipe bagiye mu modoka ya bisi barihiwe berekeza mu mujyi wa Osaka mu burengerazuba bw’Ubuyapani, aho bagiye kwitoreza bitegura ko imikino itangira.

Ikipe ya Uganda yabaye iya kabiri y’abanyamahanga ihageze ngo ikore imyitozo mbere yuko irushanwa ritangira. Ikipe y’abagore ya Australia y’umukino w’akadenesi wa ‘softball’ yahageze ku itariki ya mbere y’uku kwezi kwa gatandatu.

Abifuza kureba iyo mikino bavuye mu mahanga babujijwe kuhagera. Byitezwe ko ku wa mbere hafatwa icyemezo niba abifuza kujya kuyireba bo mu Buyapani bakwemererwa.

Abaturage bashidikanya cyane kuri iyi mikino

Inzobere mu buvuzi zo mu Buyapani zavuze ko kuba iyi mikino yaba nta bantu bajya kuyireba ari bwo buryo “buteje ibyago bicyeya cyane”.

Ariko abandi bategetsi bo mu Buyapani basobanuye ko bashaka ko abafana bo mu gihugu bajya kuyireba niba bishoboka.

Ku itariki ya 20 y’uku kwa gatandatu, i Tokyo habonetse abanduye Covid bashya 376 n’umuntu umwe wishwe na yo, biyongereyeho 72 ugereranyije no mu cyumweru gishize, nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru The Asahi Shimbun kitabogamiye kuri leta.

Amakusanyabitekerezo mu bitangazamakuru byo mu Buyapani agaragaza ko abaturage bagishidikanya ku kigero cyo hejuru ku kuba iyi mikino yaba, mu gihe ibikorwa byo gukingira birimo kugenda gahoro.

Abagera hafi kuri 16% by’abaturage b’Ubuyapani ni bo babonye doze y’urukingo rwa Covid-19 kugeza ubu, nkuko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru Reuters.

Abategetsi n’abakorerabushake bakora mu bijyanye n’iyi mikino batangiye gukingirwa ku wa gatanu.

Muri Uganda, Perezida Yoweri Museveni yatangaje ko ingendo zo mu muhanda zibujijwe, usibye gusa ku binyabiziga bitwaye ba mukerarugendo n’abakora mu mirimo y’ubutabazi bwihuse no mu yindi mirimo ya nkenerwa cyane.

Yanafunze amashuri, kaminuza n’insengero mu gihe cy’iminsi 42.

Bwana Museveni yavuze ko izo ngamba ari ngombwa kubera “ukwiyongera gukomeye kurushaho kandi kumara igihe” kw’iyi virusi.

Mu byumweru bitatu bishize, umubare w’abandura Covid ku munsi muri Uganda wariyongereye uva ku bari munsi ya 100 ugera ku barenga 1.700, nkuko Perezida Museveni yabivuze.

Yongeyeho ati: “Turimo kugira abantu benshi cyane bajya mu bitaro n’impfu z’abarwayi ba Covid-19 mu byiciro byose by’imyaka”.

SRC:BBC

Related posts

Umukuru w’umuryango w’abantu benshi ku isi yapfuye

EDITORIAL

Ibitotsi by’Abapilote byatumye indege irenga aho yagombaga kugwa

EDITORIAL

U Bushinwa:Yabonye umwana we nyuma y’imyaka 24 bamwibye

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar