Image default
Mu mahanga

Tanzania: Samia Suluhu yavuguruje icyemezo cyafashwe na Magufuri

Leta ya Tanzania yaraye itangaje ko abakobwa babyaye bari mu kigero cy’imyaka yo kuba bari mu ishuri bashobora kongera gusubira mu ishuri guhera mu mwaka utaha.

Mu 2017, uwari Perezida wa Tanzania John Magufuli yaramaganwe kubera amagambo yavuze ko abakobwa batewe inda n’ababyaye mu gihe ari abanyeshuri badakwiye kwemererwa gusubira ku ishuri.

BBC yatangaje ko icyo gihe yari arimo akomoza ku ngamba ubundi yashyizweho mu mwaka wa 2002.

Mu 2018, banki y’isi yahagaritse inguzanyo ya miliyoni 500 z’amadolari y’Amerika yari igenewe urwego rw’uburezi rwa Tanzania, bitewe n’iyo ngamba.

Imiryango iharanira uburenganzira bw’abagore ndetse n’abahanga mu burezi, bavuze ko iyo ngamba ihonyora amasezerano mpuzamahanga y’uburenganzira bwa muntu.

Nyuma yo kugirana ibiganiro na banki y’isi, ubu minisiteri y’uburezi yemeye ko igiye kwemerera abagore ‘b’abangavu’ kujya mu mashuri y’abakuze azwi nka ‘Folk Development Colleges’ ari mu bice bitandukanye by’igihugu.

Ayo mashuri yigisha imibare no gusoma no kwandika byo ku rwego rw’ibanze.

Ariko iyo ngamba yo kwirukana ku mashuri abakobwa batewe inda n’ababyaye yo ntabwo yakuweho.

Related posts

Burundi: Nkurunziza yagizwe umuyobozi w’ikirenga mu gukunda igihugu

Emma-marie

Umurwayi wa Coronavirus yishe mugenzi we

Emma-marie

DR Congo:Amafaranga yo kurwanya Covid-19 yaburiwe irengero

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar