Image default
Amakuru

Umukozi wa REG yaguwe gitumo yakira ruswa

Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) kuri uyu wa 3 Nyakanga 2021 rwatangaje ko rwafunze, Bazimaziki Clement, umukozi wa REG nyuma yo gufatwa yakira ruswa.

Ubutumwa RIB yashyize ku rukuta rwayo rwa Twitter buragira buti “RIB yafunze Bazimaziki Clement, umutekinisiye muri Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (Chief Technician – REG) nyuma yo gufatwa yakira ruswa y’ibihumbi magana atanu (500,000frw) yari yasabye umukiliya.

Ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Remera mugihe hategurwa dosiye kugirango ishyikirizwe Ubushinjacyaha. RIB iributsa abaturarwanda ko ruswa ari icyaha kimunga ubukungu bw’Igihugu n’imitangire ya serivisi kandi kidasaza, irabasaba gutanga amakuru bahamagara ku murongo utishyurwa 2040.”

 

Related posts

Rwanda sets goal to achieve universal electricity access by 2030

EDITORIAL

Rubavu: Abaturage basaga 100 bavuga ko babariwe ingurane idakwiye

EDITORIAL

Abaherutse kuva muri Guma mu Rugo baragira inama abagikerensa COVID19

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar