Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) kuri uyu wa 3 Nyakanga 2021 rwatangaje ko rwafunze, Bazimaziki Clement, umukozi wa REG nyuma yo gufatwa yakira ruswa.
Ubutumwa RIB yashyize ku rukuta rwayo rwa Twitter buragira buti “RIB yafunze Bazimaziki Clement, umutekinisiye muri Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (Chief Technician – REG) nyuma yo gufatwa yakira ruswa y’ibihumbi magana atanu (500,000frw) yari yasabye umukiliya.
Ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Remera mugihe hategurwa dosiye kugirango ishyikirizwe Ubushinjacyaha. RIB iributsa abaturarwanda ko ruswa ari icyaha kimunga ubukungu bw’Igihugu n’imitangire ya serivisi kandi kidasaza, irabasaba gutanga amakuru bahamagara ku murongo utishyurwa 2040.”