Image default
Amakuru

Imbuto Foundation yizihije isabukuru y’imyaka 20 imaze ishinzwe-Amafoto

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu Umuryango Imbuto Foundation wizihije Isabukuru y’imyaka 20 umaze ushinzwe.

Image

Ibirori byo kwizihiza iyi sabukuru byabereye muri Kigali Convention Center, aho uyu muryango wamuritse bimwe mu byo wagezeho muri iyi myaka 20 binyuze muri gahunda zawo 3 z’ingenzi ari zo uburezi, ubuzima no guteza imbere urubyiruko rwubakirwa ubushobozi.

Image

Ni ibirori byitabiwe na Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame washinze umuryango Imbuto Foundation ndetse akaba anawubereye Umuyobozi w’ikirenga.

Mu bashyitsi bitabiriye ibi birori Kandi harimo Madamu wa Perezida wa Repubulika ya Namibia Monica Geingos.

Image

Muri uyu muhango Imbuto Foundation yahaye Minisiteri y’Ubuzima imodoka ebyiri nini zitangirwamo serivisi z’ubuvuzi bw’ibanze, imodoka wagereranya n’amavuriro mato agendanwa.

Image

Iyi nkunga y’amavuriro agendanwa umuryango Imbuto Foundation wageneye inzego z’ubuzima mu Rwanda izakoreshwa mu gusuzuma no gupima indwara zirimo SIDA, n’indwara zitandura nka diyabete, kanseri n’izindi.

Image

SRC:RBA

Photo: Imbuto Fondation

 

Related posts

Mu banyarwanda 1300 bari baraburiwe irengero 1,110 barabonetse

Emma-marie

“Twategereje ko igiciro cya ‘Cotex’ kigabanuka amaso yaheze mu kirere”

Emma-Marie

Abarwanyi ba FLN bateye u Rwanda hapfamo babiri

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar