Kuri uyu wa Gatandatu, tariki 3 Nyakanga,2021, u Rwanda rwifatanyije n’isi mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Amakoperative, ufite insanganyamatsiko igira iti “Dufatanije, twiyubake biruseho” RCA ivuga ko kwishyira hamwe ari igisubizo cyafasha guhangana n’ibihe bikomeye.
Itangazo ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Amakoperative (RCA) bwageneye abanyamakuru rivuga ko mu gihe mu Rwanda no ku isi muri rusange hakomeje urugamba rwo kurwanya icyorezo cya Covid 19 cyahungabanije byinshi ku mibereho ya muntu, amakoperative akomeje kugaragaza ko kwishyira hamwe ari igisubizo cyafasha mu guhangana n’ibihe bikomeye.
Uyu munsi mpuzamahanga wizihijwe kuya 3 Nyakanga, 2021 ufite insanganyamatsiko igira iti “Dufatanije, twiyubake buruseho”. Ni umunsi amakoperative n’abanyamuryango bayo baboneraho umwanya wo kugaragaza uburyo bakomeje guhangana n’ingaruka zikomeye z’icyorezo cya Covid 19 binyuze mu bufatanye no gushyira hamwe mu rwego rwo kuzamurana hatagize usigara inyuma.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Amakoperative, Prof. HARELIMANA Jean Bosco yagize ati : “Nk’uko insanganyamatsiko y’uyu mwaka ibigarukaho, gufatanya byongera imbaraga zo gukorana imbaraga nyinshi, bigatanga icyizere cyo kugera kuri byinshi byiza kandi mu gihe gito. Mu gihe u Rwanda n’isi yose bikomeje guhangana n’icyorezo cya Covid 19, amakoperative yabaye uburyo bwiza bwo guhangana n’iki cyorezo cyane cyane mu birebana n’ubukungu ndetse n’imibereho y’abanyamurango bayo binyuze mu gushyigikirana ndetse no gufashanya.”
Yakomeje avuga ko : “Mu gukomeza kwiyubaka, gufatanya bizaduha umusaruro mwiza kandi vuba. Mbonereho gushimira cyane umuryango mugari w’amakoperative ukomeje gutanga ubuhamya bwiza bw’uko ‘Dufatanije twakwiyubaka biruseho’ Muri ibi bihe bitoroheye abatuye isi, abakorera muri koperative bagaragaje imbaraga ziri mu gukorera hamwe cyane cyane bishingiye ku ndangagaciro z’ibanze za koperative nko gufatanya no kuzamurana.
RCA ivuga ko kwishyira hamwe ari igisubizo cyafasha guhangana n’ibihe bikomeye
Yongeyeho ko uyu munsi Mpuzamahanga ufasha amakoperative n’abanyamuryango bayo kugaragariza isi imbaraga zo kwishyira hamwe babonereho gutanga ubuhamya bw’uburyo kwishyira hamwe bikomeje kubabera intwaro ikomeye muri uru rugamba rwo kurwanya icyorezo cya Covid 19 ndetse no gukomeza kwiyubaka haba wo ubwabo ndetse n’Igihugu.
Mu Rwanda habarirwa koperative zisaga 10,000 zibarirwamo abanyamuryango 5,246,504 bakora mu bice bitandukanye by’ubuzima bwa muntu nk’Ubuhinzi n’ubworozi, gutwara abantu n’ibintu, ubucuruzi, ubukorikori, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubwubatsi, ubuzima n’ibindi byinshi.
Iriba.news@gmail.com