Nyuma y’ubusaba bwa Leta ya Mozambique, Leta y’u Rwanda yatangaje ko guhera kuri uyu wa Gatanu, iratangira kohereza Abasirikare n’Abapolisi b’u Rwanda 1000 mu Ntara ya Cabo Delgado imaze igihe ifite ibibazo by’umutekano muke.
Ibikorwa bya Guverinoma y’u Rwanda byo koherezayo ingabo muri iki gihugu bije nyuma y’ubusabe bwa Perezida wa Mozambique, Filipe Nyusi, wagiriye uruzinduko mu Rwanda muri Mata.
Cabo Delgado ni intara iri mu Majyaruguru ya Mozambique, ituwe n’abaturage barenga miliyoni ebyiri bari ku buso bwa kilometero kare 82.625. Iri ku mupaka wa Tanzania ndetse ituwe n’abaturage bo mu bwoko bw’aba- Makonde, Makua na Mwani.
Iriba.news@gmail.com