Image default
Imyidagaduro

Miss Rwanda 2009 yakorewe ibirori bya Bridal shower (Amafoto)

Miss Bahati Grace wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2009 yakorewe ibirori bibanziriza ubukwe bizwi ku izina rya ‘Bridal Shower’ inshuti ze za hafi zirimo miss Rwanda 2012 Kayibanda Aurore zari zabukereye.

Ni ibirori byabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu ijoro ryo ku itariki ya 7 Kanama.

Amafoto akomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza Miss Bahati afite akanyamuneza, yambaye ikanzu ifite ibara ry’umuhondo wijimye, yambaye ikamba mu mutwe , atamirije igitambaro cyanditseho ngo ‘Ugiye kuba umugeni’.

Image

Abantu batandukanye barimo na MIss Rwanda 2012, Kayibanda Aurore, wari umwe mu bamugaragiye muri ibi birori bagaragaje ko batewe akanyamuneza n’intambwe Bahati agiye gutera.

Bahati n’umukunzi we Murekezi Pacifique

Bahati Grace, agiye kurongorwa na Murekezi Pacifique, afite umwana w’umuhungu w’imyaka 9 y’amavuko witwa Ethan yabyaranye n’umuraperi K8 Kavuyo.

Iriba.news@gmail.com

 

 

 

 

Related posts

Tanzaniya: Tanasha Donna yarahukanye, ashinja Diamond ubusambanyi

Emma-marie

Justin Bieber arashinjwa gusambanya abakobwa babiri

Emma-marie

USA:Umuhanzikazi Lady Gaga watumuraga amasegereti 40 y’itabi ku munsi yarivuyeho

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar