Image default
Ubukungu

Ibyiza byo kugira ‘Business’ wigengaho

Kuba ufite akazi runaka kaguhemba umushahara wa buri kwezi ntibyakubuza kugira ubundi bushabitsi ‘Business’ buciriritse ukora kugeza igihe uzagerera ku rwego ruhamye rwo kuba rwiyemezamirimo.

Gutangira bishobora kugorana kubera abaguca intege cyangwa se kutigirira icyizere, ariko iyo wiyemeje kwigobotora izo ngoyi kandi ukiha intego nta kabuza inzozi zawe ziba impamo.

Aho bipfira nuko usanga abantu bamwe bifuza gutangiza imishinga ibyara inyungu  baba batekereza imishinga minini itari no mu bushobozi bwabo, ibyo bikaba impamvu yo gucika. Ariko burya ugiye utangira uko imbaraga zawe zingana ntakabuza wagera kure.

Urubuga khanesarmaye.com, dukesha iyi nkuru rwatanze inama ku bantu bifuza gutangiza imishinga bwa mbere, ruvuga ko bakwiye gutangirira ku mishanga mitoya kuko imishinga minini ku muntu winjiye muri ‘business’ bwa mbere ushobora kumuhombera bikamuviramo gucika intege dore ko n’igishoro cy’umushinga munini kibona umugabo kigasiba undi.

Ibyiza byo kugira ‘business’ nto ikwinjiririza wigengaho:

  • Uba wiyobora ubwawe,
  • Uba wigenga ugereranije n’undi mukozi ukorera abandi,
  • Gupanga gahunda biba biri mu maboko yawe,
  • Ni uburyo bwo gutera imbere no gukura ukazagera no kuri bimwe binini,
  • Uko uteye imbere bikongerera ibyishimo n’umuhate wo gukomeza gukora,
  • Gukora cyane kugirango ugire icyo ugeraho ,
  • Utakaza bikeya kandi biri mu bushobozi bwawe,
  • Ntukeneye gukoresha abakozi benshi,
  • Gucunga ‘business’ no kuyipangira gahunda biroroha cyane.

N’ubwo kugira ‘business’ nto umuntu yigengaho bifite ibyiza byinshi ariko kandi binafite imbogamizi, muri zo twavuga izi zikurikira:

  • Mu ntangiriro ntabwo uba ubona neza aho inyungu izava,
  • Guhomba kwa hato na hato bishobora kuguca intege,
  • Nta mwanya wo kuruhuka uzigera ubona,
  • Nudakora cyane nta nyungu uzabona…

Izi ni imbogamizi zitabuza umuntu gutangira umushinga muto muto igihe cyose afite umwanya n’ubushobozi bwo kuwutangiza icy’ingenzi gusa ni ugutangiza umushinga uzabasha gukurikirana kandi ufitemo ubumenyi n’ubushobozi kugirango koko azabashe kugera ku iterambere yifuza.

Musinga C.

Related posts

Equity Bank yasinyanye amasezerano y’ubufatanye na Umujyojyo Investment Group PLC

EDITORIAL

Ruhango: Farmers benefit from modern slaughtering facility

EDITORIAL

Nyamasheke: Umurimo Finance LTD irakataje mu gukura abaturage mu bukene

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar