Image default
Politike

Min Gatabazi yasabye abayobozi kugabanya inama za hato na hato

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi  watangiye uruzinduko rw’iminsi itatu mu Ntara y’Amajyepfo, yasabye abayobozi bo mu nzego z’ibanze kugabanya inama za hato na hato ziba nyirabayazana wo kudindiza ikemurwa ry’ibibazo by’abaturage.

Ibi yabigarutseho ubwo yatangizaga ku mugaragaro inteko z’abaturage, nyuma y’uko zari zarahagaritswe n’icyorezo cya Covid 19.

Image

Gatabazi yavuze ko bimaze kugaragara ko hari abaturage basiragizwa mu nzego zo hasi ku bibazo runaka, nyamara hatabuze umwanya wo kubikemura ahubwo ko ababishinzwe birirwa mu nama bigatuma ibi bibazo bidakemukira igihe.

Gatabazi yasabye ko inzego bireba zigomba gukora aho bwabaga, bagashyira imbaraga mu gukemura ibibazo by’abaturage cyane cyane muri ibi bihe bya Covid 19 byabaye nyirabayazana, hagahagarikwa inteko z’abaturage ibyinshi byakemukiragamo.

Akimara gufungura ku mugaragaro inteko z’abaturage, Gatabazi ahise yakira ibibazo bitari bike by’abaturage bamaranye igihe kitari gito.

Ku mugoroba,Min. Gatabazi yahuye n’abayobozi n’abavugarikumvikana bo Karere ka Gisagara. Yabashimiye uburyo imikoranire yabo ikomeje guteza imbere akarere no guhindura imibereho y’abaturage. Abasaba kurushaho kwegera abaturage no kubafasha mu bikorwa n’imishinga yo kwitaza imbere.

Image

Bamwe mu baturage bishimiye cyane kongera gukomorerwa gukora inteko z’abaturage, kuko zagiye ziba kenshi umuyoboro w’ibisubizo byabo mbere ya Covid 19.

Image

Aba baturage bavuga ko Covid 19 kuba yaratumye inteko z’abaturage zihagarara, byatumye ibibazo bajyaga bikemurira bihagarara biba ngombwa ko bajya mu nkiko abandi bagasiragira mu nzego z’ibanze.

Image

SRC:RBA

Related posts

Bosenibamwe yitabye Imana

Emma-marie

Covid-19: U Rwanda mu bihugu 14 abaturabe babyo bemerewe gukorera ingendo muri EU

Emma-marie

Covid-19: “Gukorera mu rugo ni ihurizo, uwo mwashakanye agusaba ibintu uri mu nama”

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar