Image default
Abantu

RIB yafunze ucyekwaho gusambanya abagore n’abakobwa ku gahato

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) kuri uyu wa 14/9/2021 rwatangaje ko rwafunze uwitwa Bagaragaza Theogene, ucyekwaho icyaha cyo gusambanya abagore n’abakobwa ku ngufu n’ibindi byaha.

Ku rukuta rwa Twitter rwa RIB hari ubutumwa bugira buti “RIB yafunze Bagaragaza Theogene ukurikiranweho ibyaha byo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, kwanduza undi indwara ku bushake n’ubwambuzi bushukana.

Bagaragaza yashukaga abagore n’abakobwa ko yababonera akazi, hanyuma akabasaba ko bahurira muri hoteli akabashuka akabasambanya ndetse akabiba amafaranga, ibintu byabo birimo amasakoshi na telefoni ngendanwa. Ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Nyarugenge mu gihe dosiye irimo gukorwa kugirango ishyikirizwe Ubushinjacyaha nkuko amategeko abiteganya.

RIB irakangurira abaturarwanda cyane cyane urubyiruko kugira amakenga ku babizeza akazi cyangwa ubundi bufasha kuko bishobora kubaviramo kugirirwa nabi harimo no gusambanywa ku ngufu ndetse n’izindi ngaruka mbi ku buzima bwanyu.”

Iriba.news@gmail.com

 

 

Related posts

Ibyishimo bidasanzwe kwa Cristiano Ronaldo n’umugore we

EDITORIAL

Rwamagana: Baratabariza Umwana watewe inda n’umukoresha we afite imyaka 14

EDITORIAL

Martin Luther King yarapfuye ariko ijambo rye riracyari rizima nyuma y’imyaka 59

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar