Kuri uyu wa kane tariki 16 Nzeri 2021, mu Mujyi wa Kigali rwagati humvikanye inkuru y’umugabo wagiye kwiyahura ariko ntiyapfa mbere yo gukora iki gikorwa ngo yahamagaye umwe mubo mu muryango we amubwira aho ari ati “Ngiye kwiyahura kuko ubuzima bwamunaniye”.
Uyu musore nyuma yo kuvugana na mushiki we, yahise ajya mu nyubako yitwa La Bonne Adresse muri Etage ya kabiri agerageza kwiyahura ariko ntiyapfa.
Umwe mu babonye ibyabaye yabwiye IRIBA NEWS ati “Yagiye muri Etaje ya kabiri yinaga arasimbuka agwa hejuru y’imodoka ntiyapfa[…] hari umugore wahise aza avuga ko bafitanye isano ngo mbere yo kuza kuri la bonne adresse yamuhamagaye aramubwira ngo ubuzima bwamunaniye.”
Ukomeza avuga ko yamuhamagaye amubwira ko agiye kwiyahura ku nyubako yitwa Grande Hotel, undi agafata moto ngo ajye kumubuza yahagera agasanga siho ari ahubwo yagiye kuyo biteganye yitwa La bonne adresse.
iriba.news@gmail.com