Image default
Abantu

Rwamagana: Bifuza ko urubanza rw’umwalimu wabasambanyirije umwana rwazabera mu ruhame

Umuryango utuye mu Mudugudu wa Mitari, Akagari ka Kabatasi, Umurenge wa Rubona, Akarere ka Rwamagana, ufite umwana w’umukobwa w’imyaka 15 wasambanyijwe n’umwalimu bakaba bifuza ko yazaburanishirizwa mu ruhame bikabera isomo abandi.

Mukamunana Pelagie (Izina twarihinduye nk’uko yabyifuje) yabwiye IRIBA news ko umwana we w’umukobwa wigaga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri ribanza rya Rubona yasambanyijwe n’umwalimu witwa Nshimiyimana Theodore mu bihe bitandukanye muri uyu mwaka.

Yagize ati “Nshimiyimana yasambanyije umwana wanjye inshuro nyinshi akajya amushukisha ubuhendabana[…] aho umwana abimbwiriye twahise tujya gutanga ikirego none numvise ko yafashwe akaba afungiye kuri RIB i Rubona. Icyo nifuza nuko urubanza rwazabera mu ruhame bigatanga isomo ku bandi bagabo bafite imigambi nk’iye yo gusambanya umwana.”

Uyu mubyeyi akomeza avuga n’ikindi yifuza. Ati “Ku bwanjye kumufunga gusa ntibihagije ngo umwana wanjye abe abonye ubutabera, ahubwo nifuza ko bazanaduha impozamarira kuko yatwangirije umwana, ubu afite ihungabana kubera ibyo yamukoreye.”

Tariki ya 16 Kanama 2021, nibwo Nshimiyimana Theodore yatawe muri yombi na RIB, ubwo yafatwaga akaba yari yacuze umugambi wo guha ruswa umugenzacyaha kugirango amworohereze dosiye.

Nshimiyimana Theodore

Twabibutsa ko icyaha cyo gusambanya umwana gihanwa n’ingingo ya 04 y’itegeko No 69/2019 ryo kuwa 08/11/2019 rihindura itegeko No 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano rusange. Uyu mwarimu aramutse ahamwe n’iki cyaha yahanishwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, avuga ko RIB itazihanganira icyaha cyo gusambanya umwana no kumuhohotera mu bundi buryo, anavuga ko abakora ibyaha bagashaka kugerekaho gutanga ruswa bakwiye kumenya ko na yo iri mu byaha bigomba kurwanywa bikaranduka.

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango hagati y’umwaka wa 2016-2018, yagaragaje ko abana 70,614 batewe inda muri bo 20.5% bakaba bari munsi y’imyaka 11 y’amavuko.

Hagendewe ku ntara, Iburasirazuba abana basambanyijwe ni 19,838 bangana na 36.1%, Amajyepfo bangana na 21%, Amajyaruguru 16.5%, Iburengerazuba bakaba 15.2% naho Umujyi wa Kigali bakaba 11.2%.

Iriba.news@gmail.com

 

Related posts

Akora amatafari mu bikoresho bikoze muri Pulasitike

EDITORIAL

Ifoto: Indamukanyo idasanzwe ya Perezida Kagame i Nasho

Emma-marie

Umwami Charles yatangiye kugurisha amafarashi yarazwe na nyina

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar