Image default
Sport

Bagirishya Jean de Dieu ‘Castar’ yatawe muri yombi

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha ‘RIB’ rwatangaje ko rwataye muri yombi Bagirishya Jean de Dieu, Visi Perezida wa 2 wa ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda ’FRVB’.

RIB yabwiye KTpress dukesha iyi nkuru ko Bagirishya Jean de Dieu ‘Castar’ yatawe muri yombi mu rwego rwo gukora iperereza rigikomeje ku bijyanye n’ihagarikwa ry’ikipe y’igihugu ya Volleyball y’abagore mu marushanwa Nyafurika ya Volleball 2021.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Thierry B. Murangira, yavuze ko Bagirishya akekwaho gukoresha inyandiko mpimbano[…] iperereza rikaba rikomeje.

Ku rukuta rwa Twitter rwa Radio tv10 hari ubutumwa bugira buti “Hari amakuru avugwa ko Ngarambe Raphaël umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda, na bamwe mu bagize komite ye batawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, nyuma y’uko ikipe y’u Rwanda y’Abagore isezerewe mu gikombe cy’Afrika.”

Abayobozi benshi ba volley ball birashoboka ko bazabazwa ibijyanye n’amakosa yakozwe yatumye u Rwanda ruhagarikwa muri iri rushanwa, mbere gato yuko umukino wa nyuma wari uteganijwe ku ya 16 Nzeri, hagati y’u Rwanda na Senegali uba.

Ikipe y’u Rwanda yahagaritswe nyuma yuko Nigeriya itanze ikirego, ivuga ko bamwe mu bakinnyi u Rwanda rwakinishije bafite imiziri. Nyuma y’iminsi itatu imikino ihagaritswe na n’ishyirahamwe ry’umukino wa Vollball ku Isi, hemejwe ko u Rwanda rwakiriye ruva mu marushanwa, imikono igakomeza.

Tariki ya 19 Nzeri, imikono yarakomeje, irushanwa ryegukanwa na Kameruni  nyuma yo gutsinda Kenya amaseti 3 kuri 1.

Hari amakuru avuga ko umutoza wa Nigeriya yahuye n’iterabwoba nyuma yo gutanga ikirego. RIB ntacyo irabivugaho.

Minisiteri ya siporo yatangiye gutegura iri rushanwa, imikino yimuwe ndetse n’umukino wa nyuma ikinwa ku cyumweru, tariki ya 19 Nzeri. Kameruni yaje kuba nyampinga nyuma yo gutsinda Kenya amaseti 3 kuri 1.

Inkuru bifitanye isano: https://iribanews.rw/2021/09/19/gukinisha-abakinnyi-batujuje-ibisabwa-bikoze-ku-rwanda/

Iyi nkuru turacyayikurikirana

iriba.news@gmail.com

 

Related posts

Afrobasket: Ibintu bikomeje gutungurana ‘Amakipe y’ibigugu yarasezerewe’

EDITORIAL

Perezida wa Rayon Sports yagizwe umwere na Ferwafa

Emma-marie

Amavubi yakoze icyayajyanye muri Afurika y’Epfo

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar