Image default
Mu mahanga

Agahinda k’abimukira bo muri Haiti bari ku mupaka wa US

N’ahagana mu mpera y’impeshyi, abimukira bacye ni bo bagerageza kwambukira muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bavuye mu mujyi wa Mexicali wo muri Mexique (Mexico) uri ku mupaka. Ubushyuhe buba bumeze nabi cyane, bugakomeza kuba muri za dogere zo hagati muri 40C.

Hakurya y’umujyi wa Calexico baturanye wo muri Amerika, hari ibirometero byinshi by’ubutayu (ubugaragwa mu Kirundi) bugoye kububamo.

Kugerageza gufata urugendo muri ubwo bushyuhe bwinshi cyane byaba ari ubusazi.

Nyamara ariko abimukira bateraniye mu nzu y’uburiro (restaurant) yo muri Haïti iri mu ntambwe nkeya uvuye ku mupaka ugizwe n’urukuta, bamaze kunyura mu bibi kurushaho. Cyane cyane Fiterson Janvier n’umuryango we.

Mu gihe barimo kumara ifunguro rigizwe n’indyo yo mu muco wa gi-créole ry’inkoko, umuceri n’ibishyimbo (ibiharage mu Kirundi), mu maso yabo haragaragaramo umunaniro ukabije no kutiyumvisha ibyababayeho.

Fiterson Janvier ati: "Iyi si ntishaka kutureba"

Fiterson Janvier ati: “Iyi si ntishaka kutureba”

Umunaniro ukabije mu rugendo rwabo rwo kuva muri Amerika y’epfo mu mezi macye ashize, no kutiyumvisha ibyababayeho kubera ibintu bimwe babonye bakananyuramo muri urwo rugendo.

Bwana Janvier arasobanura ati: “Navuye mu gihugu cyanjye ku itariki ya 26 y’ukwezi kwa munani mu 2014”. Umuhungu we w’imyaka itatu arangariye mu gukina n’igipupe cy’imodoka hasi muri ‘restaurant’.

Nyuma yo kumara imyaka myinshi muri Brazil (Brésil), yerekeje muri Chile (Chili), ahura n’umugore we babyarana umwana. Ariko kubera ko batashoboraga kwikura mu cyiciro cy’abamikoro macye cyane muri Amerika y’epfo, bafashe icyemezo ko igihe kigeze cyo kugerageza kujya muri Amerika.

“Twanyuze mu bihugu cumi na kimwe bitandukanye ngo tugere hano. Bolivia, Peru, Ecuador…”

Abashinzwe umutekano b'Amerika bagenzura umupaka bari ku mafarasi basunika Abanya-Haïti babakura ku mupaka w'Amerika

Ni uko Bwana Janvier atangiye gukurikiranya mu mazina ibihugu banyuzemo, avuga urugendo rudasanzwe bagenze n’amaguru no muri bisi, rwambukiranyije urukurikirane rw’imisozi miremire ya Andes n’ikibaya cy’uruzi rwa Amazon.

Kandi rwari n’urugendo rugoye cyane.

Ubwo yambutsaga umuryango we ukiri muto akarere kazwi nka Darien Gap kagabanya Amerika y’epfo n’Amerika ya ruguru, iminsi irindwi mu ishyamba ry’inzitane riri hagati ya Colombia na Panama, Bwana Janvier avuga ko yabonye imirambo y’abandi bimukira bo muri Haïti na Cuba.

Avuga ukuntu yibwe n'”abajura” na ducye yari afite, bishoboka cyane ko ari abagize ibico by’abanyarugomo bikora ubucuruzi bwa magendu bw’iyobyabwenge no gucuruza abantu bikorera muri ako karere. Yavuze ko bamwe mu bagore bafashwe ku ngufu, nubwo umugore we we yashoboye kwihishanya n’umwana ubwo igico cyari cyigaragaje.

Imiryango iharanira uburenganzira bw’abimukira igereranya ko muri Mexique honyine abagera kuri 80% by’abimukira bahohotewe, bakorerwa ubwambuzi cyangwa bakorerwa irindi hohoterwa mu rugendo, benshi muri bo babikorewe na polisi n’abategetsi bashinzwe abinjira n’abasohoka mu gihugu.

Nkaho ibyo ubwabyo bitari bibi bihagije, mu rugendo Bwana Janvier yamenye amakuru mabi aturutse iwabo.

Ubwo umutingito w’isi (nyamugigima mu Kirundi) uri ku gipimo cya 7.2 wibasiraga Haïti mu kwezi kwa munani, umujyi washegeshwe bikomeye ni Les Cayes – avukamo.

Nyina ni umwe mu bantu 2,200 bapfiriye muri uwo mutingito, yaheze mu byasenyutse by’inzu y’iwabo. Se we yacitse ukuguru. Kuri telefone ye, Bwana Janvier aranyereka amafoto y’inzu y’iwabo yasenyutse, atangira kurwana no kutarira.

Ati: “Nagomba gukomeza kugenda. Ubu data nta muntu n’umwe afite, umuntu umwe wenyine ushobora kumwoherereza amafaranga ni umuvandimwe [w’umugabo] wanjye [uri muri Amerika]”.

“Nkeneye gufasha nanjye”.

Rero, ubwoba bwinshi cyane kuri Bwana Janvier, hamwe no ku bandi bimukira bo muri Haïti bari ku meza ya plastike yo muri iyi ‘restaurant’, ntabwo ari ubwo gupfira mu butayu ahubwo ni ubwo kwirukanwa bagasubizwa aho bavuye.

Haïti iri habi cyane ha mbere ibayemo mu myaka ya vuba aha ishize. Perezida wayo yishwe mu kwezi kwa karindwi, urugomo rukorwa n’ibico by’abantu rukomeje kwiyongera, ndetse igihugu kigowe n’ubukungu bwazahaye hamwe n’ingaruka zivuye ku mihindagurikire y’ikirere.

Avuga ashimitse, ati: “Haïti ni nk’ikuzimu kuri jyewe ubu”.

“Nta kintu na kimwe kiriyo kuri jyewe. Nta na kimwe. Niba bagiye kunsubizayo, babishoboye ibyiza ni uko banyica ahubwo. Byose bakabirangiza”.

Igice kimwe cy'inzu y'iwabo wa Fiterson Janvier cyashenywe n'umutingito w'isi muri Haïti

Inzu y’iwabo wa Janvier yashenywe n’umutingito w’isi wibasiye Haïti mu kwezi kwa munani

Iki si cyo gihe cyonyine Bwana Janvier akomoje ku rugendo rwe nk’urwo gupfa cyangwa gukira. Ni ikintu kinagarukwaho na Kelly Overton, ukuriye ikigo Border Kindness, gitanga uburezi, ubuvuzi no kuburanira abimukira bari mu mujyi wa Mexicali.

Ati: “Bisa rwose nkaho hari ikigero runaka cyo kwitakariza icyizere ku miryango iva muri Haïti ubu”.

“Bavuga ko nta mahitamo ahari yo gusubirayo, nta hantu hatekanye ho gusubira, ntibishoboka kugira ubuzima bukwiye bwo kubaho”.

Muri uru rujijo, kuba ari nkaho nta bushobozi bwo kugira icyo akora ku buzima ni cyo gishengura cyane Bwana Janvier kurusha ibindi byose.

Ijwi rye rimeze nk’irigiye, ati: “Iyaba nashoboraga kuvugana na perezida. Ariko se ndi nde [wo kuvugana na we]? Nta we ndi we”.

Atunga urutoki ku ruhu rwe rwirabura, ati: “Ni nkaho isi idashaka abameze nkatwe bafite iri bara. Iyi si ntishaka kutureba. Kandi sinzi icyo nakora”.

SRC:BBC

Related posts

Zambia: Edgar Lungu yatsinzwe

EDITORIAL

Zelensky yateye utwatsi ubusabe bwa Putin

EDITORIAL

“Mu mpera y’iki gihe cy’ubukonje bwinshi buri muntu wese mu Budage azaba yarakingiwe, yarakize cyangwa yarapfuye”

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar