Image default
Amakuru

Guest House y’Akarere ka Kamonyi yabuze umuguzi ubugira gatatu

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi buvuga ko bumaze gushyira ku isoko inyubako Akarere kakodeshaga(Guest house) icyamunara ikaba imaze gukorwa inshuro 3 habura uyegukana.

Ni inyubako irimo inzu ndetse n’ubutaka bufite ubuso bwa Hegitari 2. Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Kamonyi Tuyizere Thadée yavuze ko nubwo nta muguzi barabona, bifuza kuyigurisha miliyoni 480 z’amafaranga y’uRwanda.

Tuyizere avuga ko bubatse iyi nzu bashaka kuyaguriramo ibikorwa bitandukanye birimo amacumbi n’ibibuga abaturage bidagaduriramo ku cyiciro cya 2.

Yagize ati:”Akarere kabuze ubushobozi bwo kongera izindi nyubako zari ziteganyijwe mu cyiciro cya 2, biba ngombwa ko izihari ndetse n’ubutaka bigurishwa bigahabwa Rwiyemezamirimo.”

Uyu Muyobozi yavuze ko icyamunara cyahagaze bitewe na COVID 19, ariko agahamya ko bagiye kugisubukura.

Tuyizere avuga ko iki cyorezo kandi cyakomye mu nkokora abashoramari bagombaga kuyigura ikimara gushyirwa ku isoko kubera ko aho iteretse ari ku muhanda mugari wa Kaburimbo n’imbere y’ibiro by’Akarere.

Iyi nkuru dukesha UMUSEKE ivuga ko cyakora hari abavuga ko bitari ngombwa ko Akarere gashora amafaranga mu bucuruzi nk’ubu, ahubwo ko byari kuba byiza, Rwiyemezamirimo ariwe wahaye ingurane abari bahafite ubutaka, akubakamo Hoteli kugira ngo inama n’amahugurwa bikorwa n’Ubuyobozi bw’Akarere, cyangwa abandi bantu ku giti cyabo babone serivisi mu buryo buboroheye.

Abazi ukuri, bakavuga ko iyi Guest house ijya kubakwa bamwe mu Bayobozi b’Akarere mu bihe byashize bayiriyemo amafaranga atari makeya, bakavuga ko uyu mushinga wizwe nabi.

iriba.news@gmail.com

Related posts

Umukozi n’uwahoze ari umuyobozi mu “Umwalimu Sacco” barafunze

EDITORIAL

Kigali: Ibihano byakajijwe ku barenze ku mabwiriza yo kwirinda coronavirus

Emma-marie

Paul Muvunyi arafunze

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar