Image default
Ubutabera

Rwanda: Amazina n’amafoto y’abahamwe n’ibyaha birimo ibyo gusambanya ku gahato yashyizwe ku karubanda

Ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda rwashyize ku mugaragaro urutonde rw’abantu b’ibitsina byombi bahamijwe ibyaha bishingiye ku gitsina nko gusambanya ku gahato, mu basambanyijwe harimo umukecuru n’uruhinja.

Ku nshuro ya mbere mu Rwanda , tariki 11/10/2021 hasohotse urutonde rugaragaraho amazina y’abantu 322 aherekejwe n’amafoto  bakaba ari abo inkiko zahamije ku buryo budasubirwaho ibyaha byo gusambanya abana ndetse no gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato abantu bakuru. Uru rutonde rukazajya ruvugururwa uko habonetse imibare mishya y’abantu bahamijwe ibyaha nk’ibi.

Umushinjacyaha Mukuru, Havugiyaremye  Aimable yagize ati “Ku bijyanye n’ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, imibare igaragaza ko ibi byaha bigenda byiyongera buri mwaka[…]Uko kwiyongera kw’imibare guterwa ahanini n’uko byibura abantu bashishikarijwe kudahishira ikorwa ry’ibi byaha. Hagiye hashyirwaho uburyo butandukanye bugamije gukumira ikorwa ry’ibi byaha, harimo no gushyiraho amategeko ateganya ibihano biremereye ku bantu bakora ibi byaha, ariko ntibibuza ko abantu bakomeza kubikora.”

Muri aba bahamwe n’ibyaha bishingiye ku gitsina harimo abagore/kobwa bahamwe n’icyaha cyo gusambanya abana b’abahungu, abagabo/abasore basambanyije abana harimo n’abatarageza ku myaka 18.

Umuto mu basambanyijwe ni uruhinja rw’umwaka umwe, umukuru mu basambanyijwe ni umukecuru w’imyaka 73 wasambanyijwe mu mwaka wa 2016 n’umuhungu wari ufite imyaka 29.

Ubushinjacyaha buvuga ko gushyira ku karubanda abahamijwe bene ibi byaha bigamije guca intege umubare ukomeje kwiyongera w’abantu baregwa ibyaha bishingiye ku gitsina.

Mu mwaka wa 2013 nibwo hasohotse itegeko ryemera ko abahamijwe ibyaha bifitanye isano n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina bazajya bashyirwa ku karubanda.

Imibare iherutse gutangazwa n’Urwego rw’igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha RIB igaragaza ko mu myaka itatu ishize, uru rwego rwakiriye  ibirego bishingiye ku gitsina bisaga 12.000 bikaba byiganjemo ibyo gusambanya abana ku gahato, abibasiwe cyane ngo bakaba bari hagati y’imyaka 14 na 18.

 

 

 

Related posts

Rusesabagina yakatiwe agirwa umwere ku byaha bimwe na nimwe

EDITORIAL

Urukiko rw’Ubujurire rwashimangiye igifungo cya burundu cyahawe Dr Léon Mugesera

Emma-marie

Niyonsenga Dieudonné (Cyuma Hassan) yahanaguweho icyaha kimwe

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar