Image default
Amakuru

Nyamagabe: Igihano cyahawe abanyeshuri 54 ba GS Kigeme  ‘A’ cyateje impaka

Hari umubyeyi uvuga ko hari abana biga muri GS Kigeme A bagize imyitwarire mibi bahanishwa kuzajya ku ishuri nyuma y’ukwezi abandi batangiye, ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe bwo bukavuga ko abanyeshuri 54 bagize imyitwarire mibi batumwe ababyeyi kandi ko bazajya ku ishuri nyuma y’icyumweru kimwe aho kuba ibyumweru bibiri.

Umwe mu babyeyi barerera muri GS Kigeme A yandikiye umunyamakuru wa Radio tv10, Oswald Mutuyeyezu bakunda kwita Oswakimu,  amusaba kumukorera ubuvugizi nyuma y’aho abana bagize imyitwarire mibi bahanishijwe kuzajya ku ishuri nyuma y’ukwezi abandi batangiye ishuri.

Uwo mubyeyi yagize ati “Ndi umubyeyi ufite ikibazo nshaka ko mudukundiye mwadukorera ubuvugizi nderera kuri G.S Kigeme A (Nyamagabe) birukanye abana bababuza gutangira ku gihe bababwira ko bazaza nyuma y’ukwezi kumwe abandi batangiye amashuri ngo kubera ko babone echeque muri conduit, tubasabye ko bagabanya ibihano baranga kandi mbona bino bidindiza abana mu myigire bigatuma babasibiza.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe nabwo bubinyujije kuri twitter bwanditse buti “Ni koko abanyeshuri 54 bagize imyitwarire mibi babona amanota ari munsi y’icyakabiri (echec) yashoboraga no gutuma birukanwa ariko Ubuyobozi bw’Ishuri bwafashe umwanzuro wo kubatuma ababyeyi kugirango baganirire hamwe kuri iki kibazo kandi bafate ingamba ziganisha abana aheza.

Kugirango Ubuyobozi bw’Ishuri bubanze bwakire abandi banyeshuri mu ntangiriro z’igihembwe kandi buhe umwanya uhagije iki kibazo, bwanzuye ko bazaza nyuma y’ibyumweru bibiri bazanye n’ababyeyi (bitandukanye n’ukwezi uwo mubyeyi yavuze) Ku wa mbere w’iki cyumweru, Umuyobozi w’Ishami ry’Uburezi mu Karere yagiye kuri iri shuri aganira n’Ubuyobozi bwaryo ababwira ko ibyumweru bibiri byaba ari byinshi barabigabanya babigira icyumweru kimwe kugingo bazafate umwanya uhagije baganire naburi mubyeyi ari hamwe n’umwana we. Hemejwe ko abana bazaza bari hamwe n’ababyeyi babo ku wa mbere taliki 18/10/2021.”

Uwitwa Alexis Nizeyimana yatanze igitekerezo kuri ubu butumwa agira ati “Ko mbona aba babyeyi batagaya n’iyo myitwarire y’abana babo? Igihano cy’Ukwezi ni kinini birumvikana, ariko tunatoze abana bacu kugira imyitwarire ikwiye. Bahahe ubwenge ariko batore n’uburere! Tsinda.”

Genukwayo Celestin nawe ati “Ntabwo kubuza umwana kujya mu ishuri ari igihano ahubwo ni uguhima umwana. Ubwose nyuma y’ukwezi uwo mwana yasabwa uwuhe musaruro mu ishuri? Ikigo gifate icyemezo babirukane bashake ahandi biga cyangwa babareke bajye mu ishuri bige. Ntabwo babura ibindi bihano babaha ariko biga.”

Abimana Jean Claude ati “Ariko mureke nanjye mbabaze. Ubundi mu by’ukuri mwebwe mwese mwakandagiye mu ishuri ngo mwumve uko kwiga bivuna? Ese ubundi gutinza umwana gutangira byo urumva ariko gukemura ikibazo? Ikiza ni iki, deliberation nijya iba bage birukana aho kugira ngo batinze umwana gutangira.”

Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo bwavuze ko bugiye gukurikirana iki kibazo bufatanyije n’Akarere ka Nyamagabe.

Twagerageje kuvugisha ubuyobozi bwa GS Kigeme ntibyadukundira, nibaboneka bakagira icyo batangaza ku bivugwa muri iyi nkuru tuzakibagezaho mu nkuru yacu itaha.

iriba.news@gmail.com

 

Related posts

Musanze: Abayobozi bacyekwaho gukubita abaturage batawe muri yombi

Emma-marie

Imvano yo kwizihiza umunsi w’umurimo tariki 1 Gicurasi

EDITORIAL

Perezida Kagame yongeye kugira Gatabazi Guverineri

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar