Image default
Amakuru

Uko warinda abana gukoresha ‘Internet’ nabi

Ababyeyi baragirwa inama yo kuganiriza abana ku mukoreshereze myiza ya internet kuko iyo ikoreshejwe nabi ishobora gushyira ubuzima bw’umuryango wose mu kaga.

Ibivugwa mu makuru bituma wumva ko gukoresha interineti bituma wumva ko bishobora gutuma abantu bakononwa cyangwa bakibwa imyirondoro, iyo batabashije kugenzura uburyo bakoresha Internet.

Iyi ni imwe mu mpamvu ituma buri mubyeyi cyangwa undi wese ufite inshingano zo kurera, akwiye guhangayika  igihe afite umwana w’ingimbi cyangwa umwangavu ahora kuri interineti, kandi akaba ashobora kuba atazi ko yahahurira n’akaga.

Twifashishije ‘Réveillez-vous’ aho bavuga ko ushobora kwigisha umwana wawe gukoresha interineti neza. Icyakora, hari ibintu bimwe na bimwe wagombye kubanza kumenya ku byerekeye interineti.

Abana bashobora kujya kuri interineti bakoresheje ibikoresho bigendanwa. Inama ivuga ko orudinateri yagombye gushyirwa mu nzu aho abagize umuryango bakunze guhurira, iracyari ingirakamaro. Ariko umwana wawe ashobora kujya kuri interineti akoresheje tabuleti cyangwa telefoni yabigenewe, kandi ntubone uko umugenzura.

Hari abana baba batazi ingaruka z’ibyo bashyira kuri interineti

7sur7 ivuga ko abagizi ba nabi bashobora gukusanya ibyo umwana yandika kuri interineti n’amafoto ashyiraho, bakamenya aho atuye, aho yiga n’igihe ab’iwabo baba badahari.

Icyo umuntu ashyize kuri interineti kirahaguma. Hari igihe amakuru amwe n’amwe n’amafoto byashyizwe kuri interineti bijya ahagaragara nyuma y’igihe. Urugero, bishobora kuvumburwa n’umukoresha ushakisha amakuru y’umuntu usaba akazi.

Nubwo hari izo mpungenge, uzirikane ko interineti atari umwanzi wawe. Kuyikoresha nabi ni byo biteza ibibazo.

 Icyo wakora

Jya wigisha abana bawe gushyira iby’ingenzi mu mwanya wa mbere no gukoresha igihe neza.Kimwe mu bigaragaza ko umuntu amaze gukura ni ukumenya ibintu by’ingenzi yashyira mu mwanya wa mbere. Kuganira n’abagize umuryango, imikoro n’imirimo yo mu rugo ni byo by’ingenzi kuruta kumara igihe runaka kuri interineti.

Jya utoza abana bawe kubanza gutekereza mbere yo kugira ibyo bashyira kuri interineti. Ujye ubatoza kwibaza ibibazo nk’ibi: ese ibitekerezo ngiye gushyira kuri interineti nta we bizababaza? Ese iyi foto ngiye gushyiraho ntizanteza rubanda? Ese ababyeyi banjye cyangwa abandi bantu bakuru baramutse babonye iyi foto cyangwa ibitekerezo ngiye gushyira kuri interineti, byantera isoni? Baramutse babibonye se bamfata bate? Ese hagize ushyiraho amafoto ameze atya cyangwa ibitekerezo nk’ibi jye namufata nte

Toza abana bawe kugendera ku mahame aho kugendera ku mategeko. 

Ntushobora kumenya ibyo umwana wawe akora byose. Uretse n’ibyo kandi, inshingano y’umubyeyi si ukugenzura umwana, ahubwo ni ukumutoza kugira.  Ku bw’ibyo, aho kwibanda ku mategeko n’ibihano, ujye umutoza kugira amahame agenderaho.

Ese arifuza kuba umuntu uvugwa ate? Yifuza ko bamumenyaho iyihe mico? Intego yawe yagombye kuba iyo kumufasha gufata imyanzuro myiza, mwaba muri kumwe cyangwa mutari kumwe.

Iriba.news@gmail.com

 

Related posts

U Rwanda rugiye kohereza abakozi muri Qatar

Emma-Marie

Min. Musabyimana yasabye aba ‘Dasso’ gufasha Uturere kwesa imihigo

Emma-Marie

Ikibazo cy’ibiciro by’ingendo bihanitse cyagejejwe kuri Minisitiri w’Intebe

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar