Image default
Politike

U Rwanda ntirwanyuzwe n’impamvu zatanzwe n’ u Bwongereza ku gukumira abagenzi baruvamo

Itangazo rya Guverinoma y’u Rwanda riravuga ko u Rwanda rwafashe ingamba zikomeye zo guhangana n’icyorezo cya COVID-19, rufata ibipimo, rukurkirana abakekwaho kucyandura, ruvura abacyanduye, ndetse rugatanga na raporo igaragaza uko icyorezo gihagaze mu Rwanda. Ibyo kandi bikorwa mu mucyo, bikamenyeshwa inzego n’abantu bose bireba.

U Rwanda ruravuga ko ruri mu bihugu bike byashyizeho ingamba zisaba abasohoka mu gihugu n’abakinjiramo kubanza kwisuzumisha icyorezo cya COVID-19.

U Rwanda kandi ruravuga ko rutakumiriye abagenzi bava mu Bwongereza nyuma y’uko mu Kuboza 2020 mu bice bimwe by’icyo gihugu hari habonetse ubwoko bushya bwa COVID-19.

U Rwanda ruribaza impamvu yatumye ruba kimwe mu bihugu bike byo mu Karere byafatiwe ingamba z’uko abaruturutsemo batemerewe kwinjira mu Bwongereza. Ruvuga ko kandi ibisobanuro byatanzwe kuri iki cyemezo bidahagije kandi ko cyafashwe nyamara nta bushakashatsi bushingiye kuri Siyansi bwigeze bukorwa.

Itangazo rya Guverinoma y’u Rwanda risoza rivuga ko u Rwanda rwiteguye guhabwa impamvu zifatika zaba zaratumye u Bwongereza bufata icyo cyemezo kitabanje no kuganirwaho n’impande zombi.

Iki cyemezo kigamije guhagarika ikwirakwira ry’ubwoko bwa coronavirus bwabonetse bwa mbere muri Africa y’Epfo, kirashyirwa mu bikorwa kuva uyu munsi kuwa gatanu saa cyenda ku isaha yo mu Burundi no mu Rwanda.

Inkuru bifitanye isano: https://iribanews.rw/2021/01/29/coronavirus-abavuye-mu-rwanda-nu-burundi-babujijwe-kujya-muri-uk/

Iriba.news@gmail.com

 

Related posts

Perezida Xi Jinping w’Ubushinwa arashinja Trudeau wa Canada amazimwe

Emma-Marie

Centrafrique: U Rwanda rwohereje izindi ngabo zo kunganira izihasanzwe

Emma-marie

Kirehe: Uruganda rukora umwuka wifashishwa kwa muganga rwapfuye nyuma y’amezi 4 rutangiye

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar