Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, yatangarije RBA ko bitarenze uku kwezi kwa mbere haba hamaze kumenyekana impinduka ku musoro ku mitungo itimukanwa. Ni nyuma y’aho abantu mu ngeri zinyuranye bagaragaje ko uyu musoro uri hejuru cyane.
Dr Uzziel Ndagijimana
Mu kiganiro Perezida Paul Kagame yagiranye n’abanyamakuru n’abaturage, ku wa 21 Ukuboza 2020, ikibazo cy’imisoro ku mutungo utimukanwa yiyongereye ni kimwe mu byo yagejejweho. Icyo gihe Minisitiri Ndagijimama yavuze ko izo mpungenge z’abaturage zatangiye gusuzumwa.
Minisitiri Ndagijimana yavuze ko imisoro nigabanuka abamaze gusora na bo bazitabwaho, amafaranga azaba arengaho akazaherwaho mu misoro y’umwaka ukurikiyeho.
Iriba.news@gmail.com