Image default
Amakuru

Traffic Police, PSF na WASAC ku isonga mu nzego zamunzwe na ruswa-Ubushakashatsi

Ubushakashatsi bwakozwe n’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane Transparency International ishami ry’u Rwanda bugaragaza ko impuzandengo y’amafranga yatanzweho ruswa yavuye muri za miliyoni zikabakaba 20 ikagera munsi y’ibihumbi 100.

Bugaragaza kandi ko mu gihe cyo gushyira mu bikorwa ingamba zo kurwanya Covid19 hari inzego zagaragayemo icyuho cya ruswa, ibintu binashimangirwa n’abaturage.

Kuva aho icyorezo cya Covid 19 kigereye mu Rwanda, hari amabwiriza yagiye atangwa mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’icyo cyorezo. Amwe muri ayo mabwiriza arebana no gufunga bimwe mu bikorwa by’ubucururuzi na Guma mu rugo mu gihe n’ahantu bibaye ngombwa.

Gusa, mu iyubahirizwa ry’ayo mabwiriza  abaturage batunga agatoki zimwe mu nzego zigaragaramo ruswa kandi bishobora kugira ingaruka ku ikwirakwira rya covid 19:

Ishimwe Usta wo mu Karere ka Gasabo ati ”Ujya gushaka ibyo abana barya wagera mu muhanda ugahura n’abanyerondo, bakakubwira ngo usubire mu rugo, ukababwira ko ugiye gushaka icyo urya umwana yaburaye, wakomeza kubasaba imbabazi bakagusaba igihumbi, ugatambuka. Uko gutanga ruswa biterwa n’abo banyerondo kuko batayikwatse wasubira mu rugo ugataha.”

Mukandayisenga Yvette  wo mu Karere ka Kicukiro we ati “”Hari igihe abantu baba bafite impamvu zifatika bikaba ngombwa ko umuntu agenda, hari ababa bagiye gushakisha ibyo kurya cyangwa kujya kuri banki, nk’ukuntu bashobora kumubona igihagararo cyangwa se yatanze akantu bakamureka akagenda. Aha na ruswa yabamo.Ubwo rero urumva kwanduzanya cyangwa kwandura kino cyorezo bizabura.”

Ubushakashatsi ku miterere ya ruswa bwashyizwe ahagaragara n’umuryango urwanya ruswa n’akarengane Transapency International Ishami ry’u Rwanda bugaragaza ko hari inzego ruswa ikigaragaramo nk’uko byasobanuwe n’umuyobozi w’uwo muryango Ingabire Marie Immaculée.

Yagize ati ”Ruswa irahari, ifite aho yazamutse cyane muri ibi bihe bya Covid n’ahandi yagabanutse cyane. Aho yazamutse ni hahandi bagitanga serivisi. Urasanga aho yazamutse cyane ari muri Traffic Police, ugasanga mu nzego z’ibanze mu myubakire irahari, mu bikorera na ho, no mu bugenzacyaha no mu bushinjacyaha irahari. Dufite amabwiriza adufasha mu kwirinda covid 19, abayarengaho bose n’abacuruza ugasanga icyitwaga akabari kabaye resto, abayobozi b’inzego z’ibanze baba babizi, na bo usanga bagiye kunyweramo. Ibyo byose ni byo byatumye ruswa imera nk’izamutse cyane.”

Ingabire Marie Immaculée asanga kuba ibyuho bya ruswa bigaragajwe kandi hakaba hasanzweho ubushake bwa politiki, bishobora gutanga umusaruro.

Ati ”Icyo twizeye kandi twibwira ko kizagira icyo gifasha ni uko hari amakuru twatanze bamwe mu bayobozi muri izo nzego batari bafite, bizatuma bakurikirana imikorere y’izo nzego n’uko serivisi zirimo gutanga kuko ubushake bwa politiki burahari.”

Urwego rw’Umuvunyi  nka rumwe mu nzego zifite umwihariko mu kurwanya ruswa avuga ko nyuma y’ubwo bushakashatsi hari ibigomba gukorwa.

Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine yagize ati ”Nyuma y’ubu bushakashatsi biragaragara ko hakiri ibyo gukora byinshi kugira ngo ruswa iranduke burundu. Birasaba ko natwe habaho kwigisha abaturage, birasaba kandi ko nyuma y’ubu bushakashatsi hazabaho indi nama urwego rw’umuvunyi rwagiramo uruhare inzego zagaragayemo ruswa nyinshi cyangwa nkeya zigakosorwa.”

Mu bushakashstsi bwakozwe na Transparency International ku rwego rw’isi, bwamuritwe hihashishijwe ikoranabuhanga u Rwanda ruri ku mwanya wa 1 mu karere k’Afurika y’iburasirazuba, ku mwanya wa 4 muri Afrika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara inyuma ya Seychelles, Botswana na Cap Vert, rukaba no ku mwanya wa 49 ku isi mu bijyanye n’igipimo cy’ishusho ya ruswa mu bihugu. U Rwanda rufite amanota 54% mu gihe umwaka wabanjije wa 2019 rwari rufite 53% rukaba ku mwanya wa 51 ku isi. Igihugu kiza ku isonga ku isi ni New Zealand ifite amanota 88%.

Umuryango Transparency International Rwanda ushingiye ku bushakashatsi wakoreye ku baturage basaga ibihumbi 2, bwagaragaje ko abantu 17.9% batswe ruswa muri bo 12.2% barayitanga.

Muri serivisi zo kubona ibyangombwa byo kubaka no guhabwa inka muri Girinka ni ho higanje ruswa kurusha ahandi.

Na ho inzego ruswa yazamutse ugereranyije n’umwaka wa 2019 ni Traffic police aho yavuye ku gipimo cya 9.7% ikagera ku gipimo cya 12%.

Urwego rw’abikorera n’ikigo Wasac byazamutse hagati ya 5% na 12%. Na ho impuzandengo y’amafranga yatanzweho ruswa yavuye kuri 19,213,188 mu 2019 agera ku 97,529Frw.

SRC:RBA

Related posts

OMS yashyize u Rwanda mu bihugu byihagazeho mu guhangana na Covid-19

Emma-marie

Nyagatare: abantu 27 batawe muri yombi mu kabari banywa inzoga yitwa ‘Cungumuntu’

Emma-marie

Itangazo ryo gusaba guhinduza izina

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar