Image default
Politike

RALGA yagaragaje ingaruka Covid-19 yagize ku Nzego z’Ibanze

Ubushakashatsi bwakozwe n’Ishyirahamwe ry’uturere n’Umujyi wa Kigali ‘RALGA’ bwagaragaje ko icyorezo cya Covid-19 cyagize ingaruka ku Nzego z’ibanze, ariko kandi izi nzego zishimirwa uburyo zishatsemo ibisubizo aho bishoboka ubuzima bugakomeza nta gikuba gicitse.

Inama Njyanama ni rumwe mu nzego zahungabanyijwe na Covid-19 by’umwihariko mu gihe cya Guma mu rugo na Guma mu Karere kuko abagize uru rwego kimwe n’abandi Banyarwanda muri rusange basabwaga kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19, izindi nzego zagizweho ingaruka n’iki cyorezo, harimo urwego rwo guhanga imirimo, Sacco, ubwisungane mu kwivuza n’izindi zigamije gukura abaturage mu bukene.

Image

Ibi bikaba byatangarijwe mu nama y’Inteko Rusange ya RALGA yateranye kuri iki cyumweru Tariki ya 24/10/2021, abanyamuryango baboneyeho umwanya wo gusuzuma ubuzima bw’Ishyirahamwe no kurebera hamwe ibyagezweho n’abanyamuryango manda yatangiye muri 2016 harebwa n’ibikorwa Ishyirahamwe ryabo ritaganya gukora mu myaka iri imbere.

Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Uturere n’Umujyi wa Kigali, Ladislas Ngendahimana, yavuze ko ubu bushakashatsi bwakorewe mu Turere dutandatu, Mu ntara y’amajyaruguru bwakorewe mu Karere ka Musanze, mu Ntara y’Amajyepfo bwakorewe mu karere ka huye na Nyamagabe mu Mujyi wa Kigali bwakorewe mu karere ka Nyarugenge, mu Burasirazuba bwakorewe muri Kirehe.

Ngandahimana yabanje gushimira abayobozi b’inzego z’ibanze uburyo bagaragaje ubudasa kandi mu guhangana n’icyorezo cya Covid-19.

 

Yagize ati “Mwakoze byinshi byiza mu gihe kigoye kandi muracyasabwa no gukomeza gukora cyane.”

Yakomeje ati “Urwego rwahungabanye cyane ni inama njyanama zagizweho ingaruka cyane na covid-19 haba mu gihe cya guma mu rugo ndetse n’igihe cya guma mu karere. Ibyo bigatuma ibyemezo byagombaga gufatwa bidashobora gufatwa kuko abanyamuryango batashoboraga kuboneka ndetse n’ibibazo bya ‘network’ byari biriho bigatuma n’abashobora gukoresha ikoranabuhanga bidashoboka[…]itegeko ry’akarere ryari ryanditse ko inama njyamana iteranira ku karere kandi ikabera mu ruhame. Ikindi twabonye ni uko inama za komite nyobozi mu rwego rw’uturere zabaye nyinshi kurusha izari ziteganyijwe ndetse no kuruta izabayeho mu myaka yose. Abandi bakozi bo mu nzego z’ibanze nabo bagizweho ingaruka kuko basabwaga gukorera mu rugo badafite ikoranabuhanga rituma bashobora gukora akazi kabo.”

Serivisi zimwe na zimwe zagizweho ingaruka na Covid-19

Ubu bushakashatsi bugaragaza ko mu buryo bw’imitangire ya serivisi, mu gihe cya Gumamu rugo serivisi zari ku rubuga Irembo ari 32 gusa muri serivisi 193 zigomba gutangwa n’inzego z’ibanze. Izi serivisi zikaba zitageze no kuru 20% za serivisi zose abaturage bakenera. Ibi bikaba byaratumye inzego z’ibanze zidashobora gutanga serivisi uko bikwiye kubera ko abakeneraga serivisi batabonaga uburyo bwo kujya gusaba serivisi kubera ko bari basabwe guhama mu rugo cyangwa guhama mu karere.

Image

Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Uturere n’Umujyi wa Kigali, Ladislas Ngendahimana

Serivisi zagizweho ingaruka harimo : serivisi zirebana n’iby’ubutaka, iz’uburezi, iza niteri, iz’ubugenzuzi bw’umurimo, izirebana na muganga w’amatungo, izirebana no gutanga ibyangombwa by’ubwubatsi hamwe n’izirebana n’imisoro.

Indi serivisi yagizweho ingaruka na covid ni irebana no gukemura ibibazo by’abaturage kuko abayobozi ntabwo bahuraga n’abaturage mu nama z’inteko rusange.

Ingaruka ku bukungu

Hagati ya 2018-2019 ingengo y’imari y’uturere twakoreweho ubushakashatsi yazamutseho 22%, ariko ugiye kureba umwaka w’ingengo y’imari wa 2020-2021, usanga ingengo y’imari yaragabanutseho 12.8% , ariko mu karere ka rusizi usanga ingengo y’imari yarazamutseho 8%, iya Musanze izamukaho 6%. Ikindi ni uko frw inzego z’ibanze zinjiza yagabanutseho 8% mu turere twakorewemo ubushakashatsi. “Icyo bisobanura ni uko iyo frw akarere kinjiza agabanutse kandi ari yo inama njyanama ifiteho ubwinyagamburiro mu gufatiraho ibyemezo, bigira ingaruka ku mitangire ya serivisi.”

Yakomeje ati “ibyo guhanga imirimo byagabanutseho 31.8% iyi rero ikaba ari inzitizi ikomeye kuri gahunda ya Guverinoma yo gukomeza guhanga imirimo mu buryo bwo kugabanya ubushomeri. Iyo guhanga imirimo bigabanutseho 31% mu mwaka umwe ni ikibazo kinini cyane. Muri za sacco amadeni atishyurwa yariyongereye ku gipimo cya 28.9%, imishinga y’iterambere yaradindiye ku gipimo cya 11%. Ikindi ni uko abishyura mituelle de santé bagabanutseho 3.2% nugera kuri girinka ho ni ibindi kuko inka zagombaga kujya muri girinka zagabanutseho 26%, abakeneye ubufasha n’imfashanyo babaye benshi cyane.”

Covid-19 yatanze amasomo

Mu mwaka 2028-2019 nta nama n’imwe yigeze ikorwa mu buryo bw’ikoranabuhanga mu gihe mu mwaka wa 2019-2020 mu turere dutanu twakorewemo ubushakashatsi habaye inama 152 hifashishijwe ikoranabuhanga.

Umunyamabanga Mukuru  wa RALGA ati “Dusanga rero icyorezo cya covid hari amasomo meza cyatuzaniye dushobora no kubakiraho.”

Yakomeje asaba ko inzego bireba zirimo Minisiteri ifite ikoranabuhanga mu nshingano hamwe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, bakwiye kunozwa ubushobozi n’uburyo bw’ikoranabuhanga muri serivisi zose zo mu nzego z’ibanze, kandi hagatezwa, guteza imbere ishoramari mu miyoboro migari ya internet, abagize inama njyanama nabo bakongererwa ubushobozi mu bijyanye no kubona ibikoresho by’ikoranabuhanga.

Minisitiri w’Ubtegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney yashimiye abayobozi b’inzego z’ibanze batanze mu bihe bitari byoroshye.

Image

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney

Yagize ati “Abayobozi b’inzego z’ibanze bakoze akazi gakomeye cyane kuva 2016 bategura gahunda n’ingamba z’imyaka 7 turimo ubu, bategura amatora, bategura ibikorwa by’iterambere, ndetse baza no guhura n’akazi gakomeye cyane ko guhangana n’icyorezo cya Covid 19.”

Yakomeje agaragaza ko mu gihe abandi bari bari mu rugo bo bakomeje gukora akazi ko guhangana n’icyorezo cya Covid 19. Abasaba kuzakomeza kurangwa n’imyitwarire iboneye nyuma yo gusoza manda.

Photo: Minaloc

Iriba.news@gmail.com

Related posts

Centrafrique: U Rwanda rwohereje izindi ngabo zo kunganira izihasanzwe

Emma-marie

Evariste Ndayishimiye niwe watorewe kuba Perezida w’u Burundi

Emma-marie

Covid-19: U Rwanda mu bihugu 14 abaturabe babyo bemerewe gukorera ingendo muri EU

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar