Image default
Politike

Gukunda igihugu, umusingi nyawo wo kubaka igihugu kibereye buri wese

Abanyarwanda b’ibyiciro bitandukanye bemeza ko gukunda igihugu ari indangagaciro abanyarwanda bakwiye gukomeraho kuko ari umusingi nyawo wo kubaka igihugu kibereye buri wese n’iterambere rirambye. Ibi babitangaje mugihe kuri iyi tariki ya 1 Ukwakira ari umunsi abanyarwanda bazirikana gukunda igihugu.

U Rwanda igihugu cyakomeje kwanda uko imyaka yagiye ihita indi igataha. Ni igihugu cyabayeho imyaka amagana mbere yo kugerwamo n’ abakoloni.inararibonye mu mateka y’ u Rwanda Kalisa Rugano avuga ko gukunda igihugu ari kimwe mu byibanze abakurambere bubakiyeho u Rwanda.

Ati « Indangagaciro yo gukunda igihugu yari ifite umwanya uhebuje. Bakundaga Igihugu ku buryo barwanyaga ubusambo. Ruswa yaciye ibintu ntago yabagaho. Bakundaga igihugu ku buryo Umunyarwanda wese yabaga afite inshingano yo gushakira u Rwanda imbuto n’ amaboko kandi bari barabashije gukoresha izo ndangagaciro bubaka igihugu gikomeye. »

RBA dukesha iyi nkuru yatangaje ko n’ ubwo politiki mbi yatumye bamwe mu banyarwanda bameneshwa mu gihugu cyabo,ngo umurage w’ u Rwanda wo bawukomeyeho.

Sheikh AbdulKarim Harerimana  inararibonye muri politiki avuga ko  ubushake bwo gukunda igihugu no kuzahura u Rwanda ku bari barameneshejwe mu gihugu ari byo byatumye habaho urugamba rwo kwibohora.

Nyuma y’imyaka 30, abaturage hirya no hino bishimira ko u Rwanda ari igihugu gishyira imbere inyungu z’ umuturage kandi nta vangura.

Inararibonye mu mateka y’ u Rwanda Kalisa Rugano avuga ko icyiza cy’ umwihariko kuri ubu ari uko ku ncuro ya mbere mu myaka 30 yose ariwbo umuntu abayeho atikanga kugirirwa nabi  hashingiwe ku cyo aricyo aho akomoka cyangwa ingengabitekerezo ye ya politiki.

Gushyira imbere gukunda igihugu byahaye u Rwanda isura nshya binahindura imibereho y’abaturage bitandukanye no mu bihe byo hambere.

Iriba.news@gmail.com

Related posts

Perezida Kagame yahinduye bamwe mu bagize Guverinoma  

Emma-marie

Min. Dr Bizimana yasabye Abanyarwanda kudaceceka imbere y’abasebya Igihugu n’ubuyobozi bwacyo

Emma-Marie

Ibihe bidasazwe turimo ntibyatubuza kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi-Perezida Kagame

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar