Image default
Ubukungu

Umuvunyi yagaragaje ikibazo cy’umutekano w’amafaranga ari muri za SACCO

Raporo y’ibikorwa by’umwaka wa 2020-2021 by’Urwego rw’Umuvunyi yagejejwe ku bagize Inteko Ishinga Amateko imitwe yombi tariki 20/10/2021, yagaragaje ko mu mikorere y’amakoperative amwe n’amwe harimo ibibazo bitandukanye bijyanye n’imicungire y’umutungo, kudakoresha ikoranabuhanga n’ibindi, agaragaza n’impungenge ku mutekano w’amafaranga ari muri za Sacco.

Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine, yabwiye Abagize Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi ko isesengura ryakozwe n’Urwego rw’Umuvunyi ku mikorere y’Amakoperative ryasanzwe hari ibyo kwishimira byagezweho, ariko kandi hari n’ibibazo bitandukanye bikwiye gukosorwa.

Yagize ati “Imicungire mibi n’inyerezwa ry’umutungo w’Amakoperative; kudakoresha ikoranabuhanga muri za SACCO; kudakurikirana neza imanza z’abanyereje umutungo wa koperative; ikibazo cy’imanza amakoperative atsinda ariko ntizirangizwe bitewe no kubura imitungo igomba kurangirizwaho imanza kuko abatsinzwe baba barayihishe cyangwa ntayo bafite; ikibazo cy’umutekano w’amafaranga ya za SACCO.”

Yarakomeje ati “Amakoperative akora ibikorwa binyuranye n’intego zayo; amakoperative yatijwe ubutaka na Leta ariko ntahabwe ibyangobwa by’uko batijwe bigatuma igihe cyo kwimurwa ku nyungu rusange (expropriation) badahabwa ingurane y’ibyo bashyizeho; Abari Abayobozi 4 ba Koperative MBAHAFI y’abamotari bo mu Karere ka Nyarugenge bigwijeho umutungo wa Koperative ungana na 6.365.450Frw ariko ntibarishyura.”

Umuvunyi mukuru, Nirere Madeleine

Umuvunyi Mukuru yatanze inama y’uko Amakoperative akwiye gushyiraho uburyo buhamye bwo gucunga umutungo wayo kandi agakurikirana imanza ziregwamo abanyereje umutungo n’izabaye itegeko zikarangizwa.

Yakomeje atanga n’izindi nama ati “ Imirenge SACCO ikwiye gukorana na Banki ziri hafi yazo mu rwego rwo kubungabunga umutekano w’amafaranga igihe ziyajyana cyangwa ziyavana muri Banki; inzego z’Ibanze zikwiye kongera imbaraga mu gukurikirana imikorere ya za koperative;  RCA ikwiye gushyira imbaraga mu kongerera ubushobozi Komite z’ubuyobozi z’amakoperative n’abanyamuryango bazo bagahabwa amahugurwa ajyanye n’imiyoborere ndetse n’imicungire y’umutungo.”

Yarakomeje ati “BNR na RCA bikwiye gushyira imbaraga mu bugenzuzi bw’Amakoperative no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’inama baba batanze; MINECOFIN ikwiye gusuzuma uburyo RCA yakongererwa ubushobozi bw’abakozi n’imari kugira ngo irusheho gushyira imbaraga mu bugenzuzi no gutanga amahugurwa ku makoperative; MINECOFIN, BNR na RCA bikwiye kwihutisha ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu Mirenge SACCO yose.”

N’ubwo mu makoperative amwe n’amwe afite urosobe rw’ibibazo bikwiye kuvutirwa umuti, ntawakwibagirwa ko amakoperative yatanze umusaruro mu iterambere ry’ubukungu bw’Igihugu kuko yatumye 41% ry’abanyuza amafaranga mu bigo by’imari bayanyuza muri SACCO; kandi urugendo rwo kugera ku Bigo by’imari rwaragabanutse ku buryo umuturage abona serivisi z’imari atarenze ibirometero bitanu ‘5km’ ni mu gihe umubare w’amakoperative wavuye kuri 900 ugera kuri 10.136 n’abanyamuryango barenga 5.300.000 kandi Umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi nawo wariyongereye.

iriba.news@gmail.com

Related posts

2019-2020: “Umutungo wa Leta wanyerejwe waragabanutseho, ariko haracyarimo ikibazo” 

EDITORIAL

Boosting Africa’s food security through biotechnology

EDITORIAL

Huye: Hari abafite impungenge ko Kawa bagiye gusazura izera barashaje

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar