Image default
Mu mahanga

Aba Taliban baburiye abogoshi baconga ‘ubwanwa’

Aba Taliban babujije abogoshi (aba-coiffeurs) bo mu ntara ya Helmand mu majyepfo ya Afghanistan kogosha cyangwa guconga ubwanwa, bavuga ko binyuranyije n’uko bo bafata amategeko ya kisilamu.

Uwo ari we wese uzabirengaho azahanwa, nkuko polisi y’aba Taliban igenzura iby’idini ibivuga.

BBC dukesha iyi nkuru yatangaje ko abogoshi bamwe bo mu murwa mukuru Kabul bavuze ko na bo bahawe ayo mategeko.

Ayo mategeko aca amarenga yuko uyu mutwe w’aba Taliban wasubiye mu bihe by’amategeko akarishye yaranze igihe cya mbere wari ku butegetsi, nubwo wari wasezeranyije gushyiraho leta irimo kwigengesera kurushaho.

iriba.news@gmail.com

Related posts

“Amerika yatunguwe n’umuvuduko leta ya Afghanistan yahirimyeho”

EDITORIAL

Burundi: Leta yasabye umuryango wa Francophonie kuyivaniraho ibihano

Emma-marie

COVID-19: Polisi ya Kenya Irashinjwa Ubwicanyi

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar