Aba Taliban babujije abogoshi (aba-coiffeurs) bo mu ntara ya Helmand mu majyepfo ya Afghanistan kogosha cyangwa guconga ubwanwa, bavuga ko binyuranyije n’uko bo bafata amategeko ya kisilamu.
Uwo ari we wese uzabirengaho azahanwa, nkuko polisi y’aba Taliban igenzura iby’idini ibivuga.
BBC dukesha iyi nkuru yatangaje ko abogoshi bamwe bo mu murwa mukuru Kabul bavuze ko na bo bahawe ayo mategeko.
Ayo mategeko aca amarenga yuko uyu mutwe w’aba Taliban wasubiye mu bihe by’amategeko akarishye yaranze igihe cya mbere wari ku butegetsi, nubwo wari wasezeranyije gushyiraho leta irimo kwigengesera kurushaho.
iriba.news@gmail.com