Image default
Mu mahanga

Polisi yemeje ko abantu 45 bapfiriye mu mubyigano wo gusezera kuri Magufuli

Polisi ya Tanzania yemeje ko abantu 45 bapfuye naho abandi 37 barakomereka ubwo ababarirwa mu bihumbi babyiganiraga mu gikorwa cyabereye i Dar es Salaam cyo gusezera kuri John Magufuli.

Polisi yari imaze igihe yotswa igitutu ngo yemeze amakuru ajyanye n’uwo mubyigano, nyuma yuko hari umuryango wavuze ko wapfushije abantu batandatu.

Mu gihe hashize icyumweru kirenga hatangajwe ko uwo mubyigano wabereye i Dar es Salaam, Lazaro Mambosasa ukuriye polisi muri ako karere yemeje iyo mibare, gusa ntiyavuze amazina y’abapfuye.

Ariko uwo muryango wavuze ko wapfushije abantu batandatu muri uwo mubyigano, bari bagiye gusezera ku wari Perezida Magufuli wapfuye, ariko ntibashobora gusubira mu rugo amahoro.

BBC dukesha iyi nkuru yatangaje ko umugabo umwe yapfushije umugore we, abana babiri n’abandi bantu babiri bafitanye isano. Umukozi wo mu rugo wari wajyanye n’abo muri uwo muryango, na we hashize iminsi micye yaje kubonwa yapfuye.

Videwo yahererekanyijwe ku mbuga nkoranyambaga yerekana abaturage binjira muri stade banyuze mu nzira zitemewe, uko abantu barushagaho kwiyongera.

Visi Perezida mushya

Abantu babarirwa mu bihumbi za mirongo bo mu mujyi wa Dar es Salaam biraye mu mihanda yo muri uwo mujyi ngo bapepere isanduku irimo umurambo wa Magufuli yari itwawe mu modoka.

Abandi benshi na bo berekeje kuri stade aho umurambo we wajyanwe ngo abaturage bawurebe bwa nyuma bawusezeraho.

Emotions ran high at the service in Dar es Salaam [Emmanuel Herman/Reuters]

Perezida Magufuli yapfuye ku itariki ya 17 y’uku kwezi kwa gatatu, azize icyo leta ya Tanzania yavuze ko ari ibibazo by’umutima.

Mu yandi makuru, Perezida Samia Suluhu yagize Philip Isdor Mpango Visi Perezida we, uyu yari asanzwe ari Minisitiri w’imari. Mpango yatangajwe kuri uwo mwanya n’umukuru w’inteko ishingamategeko Job Ndugai, mbere y’amatora yo kumwemeza.

Related posts

Magufuli arasaba indi minsi itatu yo gusenga no kwiyiriza ubusa ngo Imana ibakize Covid

Ndahiriwe Jean Bosco

Menya umujyi ufite umushahara fatizo ku bakozi uri hejuru kurusha ahandi ku isi

Emma-marie

Zahabu yo mu Burusiya yahawe akato

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar