Magufuli arasaba indi minsi itatu yo gusenga no kwiyiriza ubusa ngo Imana ibakize Covid

Ndahiriwe Jean Bosco

Perezida John Magufuli wa Tanzania yasabye ko haba indi minsi itatu yo gusenga no kwiyiriza basaba Imana kubakiza coronavirus ivugwa bushya muri iki gihugu.

Mu ijambo rye mu gushyingura umunyamabanga we John Kijazi, wari kandi umunyabanga wa leta ya Tanzania, Magufuli yasabye abaturage kudatakaza ikizere ku Mana.

Iyi nkuru dukesha BBC ivuga ko mu kwezi kwa gatandatu umwaka ushize, Magufuli yatangaje iminsi itatu y’amasengesho, nyuma y’igihe gito yatangaje ko coronavirus itakiri muri Tanzania.

Kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka, hari impungenge ko inkubiri ya kabiri ya Covid ivuza ubuhuha muri Tanzania, abakuriye amadini amwe muri Tanzania basabye rubanda kwirinda iki cyorezo.

Muri iki cyumweru, Seif Sharif Hamad visi perezida wa Zanzibar, ikirwa cya Tanzania gifite ubwigenge bucagase, yarapfuye. Hari hashize ibyumweru bitatu ubwe atangaje ko yanduye coronavirus.

Perezida Magufuli mu gushyingura uwari umunyamabanga we

Perezida Magufuli mu ijambo rye uyu munsi yavuze ko atazashyiraho amabwiriza ategeka abantu kuguma mu rugo, ahubwo agira inama abantu izindi ngamba zose zo kwirinda.

Minisiteri y’ubuzima muri iki gihugu yatangaje ko itera abaturage urukingo rwa coronavirus nyuma y’uko Magufuli arukemanze.

Skip to toolbar