Abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bavuga ko kutabasha kwivuganira na muganga bibagiraho ingaruka zitandukanye zirimo no kutagirirwa ibanga (ibanga hagati y’umurwayi na muganga) bakifuza ko ku Bitaro no ku bigo Nderabuzima haba hari umuganga uzi ururimi rw’amarenga.
Mu gihe u Rwanda rwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abafite ubumuga kuri uyu wa 3 Ukuboza 2020, abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bifuza ko n’abaganga bamenya ururimo rw’amarenga bikajya biborohera bagiye kwivuza.
Abenshi mubo twaganiriye baragira bati “Uyo uwakujyanye kwa muganga usobanukiwe ururimi rw’amarenga agufasha kuvuga uko urwaye, iyo utamufite ugera kwa muganga bagahamagara ubonetse wese mu bakora kwa muganga ngo abasobanure ibyo urimo kuvuga. Icyo gihe rya banga riba hagati y’umurwayi na muganga kuri twe ntaribaho kubera kutabasha kwivuganira na muganga hatabayeho kunyura ku wundi muntu”.

Uwitwa Niyonsenga Daniel w’imyaka 36 y’amavuko, nawe ati “Kubona abaganga bazi amarenga ni tombora ibi rero bituma bamwe barwara bakaguma mu rugo kuko baba baziko bari bugorwe no kumvikana nuri bubavure, abandi bakanga ko buri wese ari bumenye icyo barwaye kuko usanga ugiye kukuvura ahamara uwo abonye wese mu bakora kwa muganga ngo amusobanurire ibyo urimo kuvuga[…]hari n’igihe usemurira muganga aba atazi amarenga neza bakakwandikira imiti idahuye n’indwara urwaye, twifuza rero ko abatuvura baba bazi amarenga”.
“Abaganga bakwiye kwiga ururimi rw’amarenga”
Ushinzwe umishinga w’uburezi budaheza mu Ihuriro Nyarwanda ry’imiryango y’abafite ubumuga (NUDOR) , Safari William, yunze mu bivugwa n’abo twaganiriye.

Yagize ati “Kubera ko ngomba guherekezwa, uwamperekeje yumva ibyo ndwaye iyo ndi kwisuzumisha, arupapuro ruriho imiti banyandikiye niwe urusoma mbere kubera ko rutaba rwanditse muri ya nyandiko yanjye mbasha gusoma. Abaganga bakwiye kwiga ururimi rw’amarenga za ‘ordonance’ zikaba zanditse ku buryo bwokorohereza ufite ubumuga bwo kutabona”.
‘Abaforomo basaga 800 bamaze kwiga ururimi rw’amarenga’
Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuzima, Kayumba Malick, yabwiye IRIBA NEWS ko hari gahunda yo kwigisha abaganga ururimi rw’amarenga.
Yagize ati “Ku kijyanye no kugira umuntu ukoresha ururimi rw’amarenga kwa muganga, twasanze uburyo bwiza ari uguha amahugurwa abasanzwe bakorera kwa muganga bagahabwa ubwo bushobozi bakabasha kwivuganira n’abarwayi bigatuma bahabwa service nziza ku rwego rumwe n’abandi”.
Ibi na none bituma hakomeza kwubahirizwa ibijyanye n’ibanga hagati y’umurwayi n’umuganga we. Kuri ubu aba ‘nurse’ bagera kuri 850 bamaze guhabwa ayo mahugurwa kandi iyi gahunda irakomeza kuburyo tuzagera aho tugira abakora kwa muganga bafite ubwo bumenyi mu bitaro n’ibigo nderabuzima byose mu Rwanda”.
Yakomeje ashimira itangazamakuru gukomeza kugira uruhare mu gukora ubuvugizi kugira ngo abantu bose barusheho kwitabira service z’ubuvuzi hatibagiranye n’abafite ubumuga kuko intego ya Minisante ari ukugeza izo services kuri bose (leave no one behind).
OMS itangaza ko 15% by’abatuye isi bafite ubumuga mu gihe 46% , imibare igaragaza ko mu Rwanda, abafite ubumuga bagera ku bihumbi 446.453 bakaba biganjemo abafite ubumuga bw’ingingo.
Emma-Marie Umurerwa
emma@iribanenews.com